00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: I&M Bank yagaragarije abaturage ibyiza byo gukoresha “mVisa”

Yanditswe na

Isaïe Mbonyinshuti

Kuya 2 August 2014 saa 12:59
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwita ku bakiriya bayo no kubagezaho udushya dutandukanye, I&M Bank- Rwanda yahoze yitwa Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (BCR) yagaragarije Abanyamusanze ibyiza byo gukoresha "mVisa" aho umuntu ashobora kubona serivise za banki akoresheje telefoni igendanwa.
Ubwo baganiraga n’abayobozi b’ibigo by’imari biciritse bikorera mu Karere ka Musanze bagaragarijwe n’ubuyobozi bw’iyi Banki ko hakwiye kuba ubufatanye n’ibi bigo mu rwego rwo kugeza ku banyamuryango babyo serivise zinoze (…)

Mu rwego rwo kwita ku bakiriya bayo no kubagezaho udushya dutandukanye, I&M Bank- Rwanda yahoze yitwa Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (BCR) yagaragarije Abanyamusanze ibyiza byo gukoresha "mVisa" aho umuntu ashobora kubona serivise za banki akoresheje telefoni igendanwa.

Ubwo baganiraga n’abayobozi b’ibigo by’imari biciritse bikorera mu Karere ka Musanze bagaragarijwe n’ubuyobozi bw’iyi Banki ko hakwiye kuba ubufatanye n’ibi bigo mu rwego rwo kugeza ku banyamuryango babyo serivise zinoze kandi zihuse hifashishijwe ikorabuhanga.

Muhizi Innocent, umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga muri I&M Bank yatangarije IGIHE ko uku kwegera abaturage babereka udushya baba bafite biri muri gahunda yabo bihaye aho bari kuzenguruka igihugu cyose begera abakiriya basangira ibitekerezo ndetse banareba bimwe mu byifuzo abakiriya bifuza ko Banki yabagezaho.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank aramutsa Abanyamusanze

Ncogoza Emmanuel ni umwe mu bitabiriye ibiganiro biri gutangwa n’iyi Banki, aganira n’itangazamakuru yavuze ko bishimira cyane imikorere ya I&M Bank uburyo ibegera bakabasha guhuza ibitekerezo; avuga kandi ko nyuma yo gusobanukirwa na gahunda nshya bagaragarijwe harimo iya “mVisa” ubu nabo ngo bagiye kurushaho kuyisobanurira bagenzi babo.

Kuri ubu konti imwe ya mVisa ishobora gutuma umukiriya abona serivise z’ibigo bitandukanye byiyemeje gukoresha ubu buryo yaba amabanki, ibigo by’imari iciriritse ndetse n’ibigo by’itumanaho.

Abahagarariye ibigo by'imari iciriritse basobanurirwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages