Ibi ni ibyagarutsweho kuri uyu 09 Mata 2015 ubwo bumurika indirimbo y’amashusho ikubiyemo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri ibyo bitaro.
Dr.Ndekezi Deogratias, Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruhengeri avuga ko batekereje gukora iyo ndirimbo y’amashusho bagamije gusigasira amateka mabi yabereye mu bitaro ayobora kugira ngo na nyuma y’imyaka myinshi azajye yibukwa.
Ati “Yatekerejwe ku rwego rw’ibitaro tuzakubona amateka ya Jenoside ashobora no kuzibagira hano mu bitaro, dusanga uko amateka asimburana, abakoze mu bitaro, abaharokoye bashobora kuba batakiriho amateka akibagirana…ni uburyo bwo gusigasira amateka ya Jenoside ku buryo mu myaka 30, 50 na 100 iri mbere bazamenya ibyabereye hano.”
Iyo ndirimbo igaragaza inzira y’umusaraba abari abakozi n’abahungiye muri ibi bitaro baciyemo, benshi bakaba baraguye muri ibi bitaro, kandi bari bahateze amakiriro.
Abenshi muri bo bari bahahungiye bashaka ubufasha, ariko abakabubahaye ni bo bafashe iya mbere mu kubavutsa ubuzima.
Hari abaganga batatiye indahiro nk’uko bisobanurwa na Dr.Ndekezi, aho yavuze ko bibabaje kuba abaganga bagomba gutanga ubuzima ari bo babwambuye bagenzi babo ndetse n’abarwayi baje babagana.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko mu rwego rwo kuremera bagiye kubakira umwe mu bacitse ku icumu.
Kabera Frank utuye mu Murenge wa muhoza ibi bitaro biherereyemo akaba yaravutse nyuma ya jenoside yatangarije IGIHE ko iyi ndirimbo yakozwe n’ibi bitaro bo nk’urubyiruko ruyibonamo ubutumwa ndetse n’inyigisho zizatuma baharanira ko jenoside itazasubira ukundi.
Iyi indirimbo yakozwe n’umuhanzi Munyanshoza Dieudonné umenyerewe ku izina rya Mibirizi.



















TANGA IGITEKEREZO