Ibi bigo Nderabuzima byifashishaga imbangukiragutabara ishaje cyane kuko yahoraga ijyanwa gukoreshwa mu magaraje, ahandi abaturage akaba aribo bahekaga abarwayi babajyana kwivuza bamwe bikabaviramo kurembera mu ngo no mu nzira bagakira bibagoye.

Abaturage bo muri ka gace bavuganye na IGIHE, bemeje ko byabagoraga kugeza abarwayi kwa muganga rimwe na rimwe bakabagezayo barembye.

Niyibizi Clement yagize ati" Umurwayi yabaga arembye ugahera mu gitondo uhamagara imbangukiragutabara bakamubwira ko itaraboneka cyangwa yapfuye bagiye kuyikoresha, ugashaka abahetsi nabo ugasanga bagiye mu yindi mirimo, ukageza nimugoroba mukabona kumuheka mu ngobyi akagerayo yarembye".

Uwineza Nadia we yagize ati "Nafashwe n'inda ari nijoro tubura imodoka kuko twari mu bihe bya Covid-19. Twahamagaye ku Kigo Nderabuzima batubwira ko imbangukiragutabara itaraboneka vuba biba ngombwa ko ngenda kuri moto, ngezeyo banyohereza mu Bitaro mu Ruhengeri bisaba ko bambaga kubera ingaruka za moto, habonetse uburyo bw'imbangukiragutabara zihagije byagabanya ingaruka nk'izi n'izindi zikunze kuboneka."

Aba baturage bose bavuze ko kuba babonye iyi mbangukiragutabara bigiye kubaruhura ibi bibazo bahuraga nabyo igihe babaga barwaye.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage Kamanzi Axelle we yasabye ibi bigo Nderabuzima bizakoresha iyi mbangukiragutabara kuzayibungabunga neza mu gihe hagishakishwa ubushobozi bwo kuba buri kigo cyahabwa iyacyo.

Yagize ati " Imbagukiragutabara twari dufite ikorera muri gace ka Gashaki-Murandi-Rwaza yari ishaje cyane ikeneye gusimburwa, iyi twabahaye yaguzwe n'Akarere mu misoro y'abaturage, twayishyikirije Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri kuko aribyo bihuza ibikorwa by'ibigo nderabuzima kandi nabyo turabisaba kuzayibungabunga neza kuko niyo igiye kujya ibafasha."

Iyi mbangukiragutabara yatwaye 63 801 067 Frw, izafasha abaturage bo mu Mirenge ya Gashaki, Remera na Rwaza yo mu Karere ka Musanze bivuriza ku Bigo Nderabuzima bya Gashaki, Murandi na Rwaza.

Iyi mbangukiragutabara yashyikirijwe Ibitaro bya Ruhengeri
Iyi mbangukiragutabara yashyikirijwe Ibitaro bya Ruhengeri
Iyi modoka izakoreshwa mu kugeza kwa muganga abarwayi batuye mu bice by'icyaro by'Akarere ka Musanze
Iyi modoka izakoreshwa mu kugeza kwa muganga abarwayi batuye mu bice by'icyaro by'Akarere ka Musanze
Iyi mbangukiragutabara yaguzwe arenga miliyoni 63Frw
Iyi mbangukiragutabara yaguzwe arenga miliyoni 63Frw