00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Icyemezo cy’akarere cyahagaritse amaraso y’abakunda akaboga

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 22 December 2016 saa 12:23
Yasuwe :

Abakora umwuga wo kubaga mu Karere ka Musanze n’abaturage batewe impungenge n’ibura ry’inyama ryatewe no kubura inka zo kubaga, bikomotse ku cyemezo cy’akarere kivuga ko nta nka izongera kubagwa itabanje kunyuzwa mu isoko ry’amatungo rya Gataraga.

Iri soko ryubatswe mu Murenge wa Gataraga, ngo rimaze imyaka itatu ryubatswe, ariko ngo muri icyo gihe cyose nta nka n’imwe irarigeramo igiye kugurishwa, uretse amatungo magufi na yo yatangiye kujyanwamo mu mezi abiri ashize.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, nibwo Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze yafashe icyemezo cy’uko nta nka izongera kubagwa itabanje kunyuzwa muri iri soko, ngo ihabwe icyangombwa gitangwa na Veterineri w’Umurenge, icyemezo abaturage n’abakora akazi ko kubaga bavuga ko gitangiye kubagiraho ingaruka.

Serugendo Augustin yagize ati “Ari twe n’abaturage byatugizeho ingaruka kuko umuturage araguhamagara ngo uze kugura inka ukamubwira ko ntacyo wayimaza, ukamusaba kuyizana hano mu isoko, akakubwira ko atabona amafaranga yo kuyitegera kuko inka z’ubu zororewe mu biraro iyo zigenze kilometero zirananirwa ndetse zimwe zigakuka imbari kuko zitazi kugenda mu makoro.”

Zizabarande Déo ati “Ubu twagemuriraga abaganga bari mu itorero, amahoteli n’ikigo cya Gisirikare, ariko nta nyama zihari zo kugemurayo; baratangira kuduhana kuko tutari kubahiriza amasezerano kandi iyi minsi mikuru ni yo tuba dufitemo abaguzi benshi.”

Abaturage na bo bavuga ko iki cyemezo cyatumye babura inyama zo kurya mu ngo zabo, noneho bikaba akarusho mu gihe bagiye kwinjira mu minsi mikuru ya Noheli n’ubunani. Abaturage n’abarangura inyama ku mabagiro mu Mujyi wa Musanze bari kubyuka iya rubika bagatonda umurongo bategereje inyama ariko bikarangira bose batashye amara masa.

Umuyobozi w’Ibagiro rya Nyamagumba, ari na ryo rikuru mu Mujyi wa Musanze, Nyiramajyambere Assia, yabwiye IGIHE ko batangiye kubura inka zo kubaga kuva ku wa Mbere w’iki cyumweru, ariko ngo byarushijeho gukomera mu minsi ibiri ishize, ku buryo ngo agiye kujya ku Kigo cy’Imisoro n’Amahoro kugira ngo yumvikane nabo uko baba bahagaritse kumubarira imisoro muri iki gihe atari gukora.

Yavuze ko iki ari igihombo gikomeye bitewe n’uko bibabayeho mu gihe cy’iminsi mikuru kandi ari cyo bari basanzwe babonamo amafaranga menshi, bitewe n’uko abaturage ari bwo baba bazihaha ari benshi.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze bwo buvuga ko nta kabuza icyi cyemezo kizakomeza gushyirwa mu bikorwa kugeza cyubahirijwe.

Umuyobozi wako Habyarimana Jean Damascene yagize ati “Ibi biraca ubujura bw’inka no kubagira ahantu hadasobanutse; turakomeza dukore ubukangurambaga kuko inka zigomba kubagwa zigomba kuba zavuye mu isoko nk’uko byemejwe na njyanama y’akarere.”

Iyo urebye imiterere y’akarere ka Musanze usanga hari imirenge iri kure y’isoko rya Gataraga rugurishirizwamo ayo matungo, nk’iya Gashaki, Remera n’indi ku buryo kugera kuri iri soko hari abakora urugendo rw’ibirometero 30, abifite ngo bishyura ibihumbi 50 yo gutegera inka imodoka kugira ngo igezwe ahubwatswe iri soko mu gihe yo ngo ishobora kugurwa ibihumbi 100 gusa.

Abacuruzi bavuga ko bari kujya ku isoko ry'amatungo bakabura inka zo kugura
Abaturage n'abarangura inyama bamaze iminsi ibiri babyukira ku ibagiro bagataha amara masa
Abaturage ngo babuze inyama zo kurya nkuko byari bisanzwe
Amatungo magufi niyo ari kuboneka muri iryo soko gusa ngo nabo nta bakiriya bari kubona
Meya Habyarimana Jean Baptiste avuga ko icyemezo cyafashwe kigomba kubahirizwa nabo kireba

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages