Byatangajwe kuri uyu wa 12 Mutarama, nyuma y’uko Njyanama y’ako karere isuye ibikorwa remezo mu Karere ka Nyarugenge, birimo n’ahagiye kubakwa umudugudu uzatuzwamo ababa mu manegeka mu Murenge wa Kigali, Akagari ka Kigali.
Ku kwimura abatuye mu manegeka nta mafaranga bahawe, Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage mu karere ka Nyarugenge, Ndayisenga Jean Marie Vianney, yabagaragarije ko bumvishije abaturage akamaro k’ibikorwa remezo nabo.
Ati “Mu biganiro twagiranye, twabumvishije ko n’ibikorwa remezo bikenewe ariko ibiri aho tugiye kubishyira biduhenze. Abaturage kubera ko nabo bakeneye ibikorwa remezo barabyumva bemera kugira ibyo bigomba gukorwa kugira ngo babone ibyo bikorwa remezo.”
Yavuze ko mbere babanje guhura n’imbogamizi ariko hashyirwaho komite n’ubuyobozi bw’ibanze zishinzwe kwigisha abaturage akamaro k’ibikorwa remezo.
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, Abayisenga Emile, yavuze ko umushinga wo kwimura abatuye mu manegeka ari umwe mu y’Akarere ka Nyarugenge bishimiye.
Ati “Ni umushinga mwiza cyane twishimiye kuko murabizi igihugu cyacu kigizwe n’amanegeka ahantu henshi. Ubwo rero natwe turabafite abari mu manegeka.”
Uwo basuye ni umushinga mugari ushobora kuzasiga abasaga 7000 batuye mu manegeka bimuwe nta mananiza gusa ku ikubitiro uzatuzwamo abasaga 200, bakubakirwa inzu zifite agaciro kangana n’ak’izo bazaba babagamo.
Abayisenga ati “Natwe tubashije kubona nk’ahantu twabishyira mu bikorwa tuzakomeza kuwongeraho ubumenyi buri tekiniki kuko ubu twaje nk’abanyapolitiki ariko tuzajya twohereza n’abatekinisiye.”
Impande zombi zasinyanye n’amasezerano y’ubufatanye azorohereza gusangira ubumenyi kuri gahunda z’iterambere zirimo n’izafasha Musanze nk’umwe mu mjyi yunganira Kigali gukura.
Uretse imishinga yo kubaka ibitaro by’Akarere, Isoko ry’abahoze mu bucuruzi bw’akajagari, ahari kubakwa umuhanda Ruliba-Karama nawo abaturage bemeye gutanga ubutaka nta ngurane, ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari n’izindi gahunda zizayifasha kugera ku rwego rw’imijyi yunganira Kigali zirimo n’isuku.



















TANGA IGITEKEREZO