Impungenge ni zose ku babyeyi n’abanyeshuri nyuma y’aho muri uku kwezi abanyeshuri 100 bajyanwe kwa muganga igitaraganya baribwa mu nda bamaze kurya ifunguro rya saa sita.
Ibyo bibazo birimo kutagira ahantu hizewe ho gutekere, ni kimwe mu byo batangarije TV1.
Umwe mu banyeshuri yagize ati “Turira mu mashuri twigiramo, amasahani tukayabika mu ntebe cyangwa se tukabika hejuru mu rukuta rw’ishuri nta suku iba ihari pe.”
Umubyeyi ufite abana biga kuri iki kigo yavuze ko batewe impungenge n’aho amafunguro y’abana ategurirwa.
Ati “Ati nk’ubu ni igihe cy’imvura, iyo iguye batetse bigenda bite? Birandura cyangwa bigapfuba. Twasabaga ko inzego bireba zakwihutira gukemura iki kibazo hakaboneka igikoni.”
Niyibizi Emmanuel uyobora iki kigo yabwiye TV1 ko iki ari ikibazo kibakomereye.
Yagize ati “Ni ikibazo gikomeye kandi tuzi. Ku bitureba dufitiye n’ubushobozi twakemura, tubika ibikoresho by’abana dukurikije ishuri ku ishuri kugira ngo wa mutekano w’ibikoresho abana bafite urusheho kubungwabungwa.”
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire, yavuze ko ikibazo giteye inkeke.
Yagize ati “Turakomeza dufatanye na komite z’ababyeyi baharerera dushake ukuntu twakosora biriya bibazo byose mwahabonye.”
Akomeza avuga ko nta gihe runaka yatanga iri shuri rizaba ryaboneye igikoni ariko kandi ngo ni ikibazo kigaragara kandi bagomba gushakira igisubizo byihuse kugira ngo imibereho y’abana itongera kugira ikibazo.
Indi nkuru wasoma: Musanze : Abanyeshuri 100 bajyanwe kwa muganga bazize ifunguro



















TANGA IGITEKEREZO