Iyi nzu yuzuye itwaye miliyoni zisaga 49 z’amafaranga y’u Rwanda yubatswe n’umuryango The Dian Fossey Gorilla Fund International.
Nyirahabimana umwe mu baturage baganiriye na IGIHE yagize ati “Mbere wasangaga bidutesheje agaciro kuko aho twabyariraga n’abantu banyuraga hanze bakatureba tubyara ariko ubu urabona ko batazongera kutubona.”
Ibi abihurizaho na Nyirarukundo Assinath wahabyariye bwa mbere iyo maternité itahwa, yemeza ko ngo aho babyariraga hari habi, kuko abandi barwayi bashoboraga kubona umubyeyi uri ku bise.
Bisate ni mu murenge wa Kinigi mu karere ka Musanze mu ntangiriro z’ikirunga cya Bisoke.
Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Bisate, Muhozwangeyo Assoumpta,yemeje ko na bo biruhukije, kubera ko uburyo bakoragamo butabafashaga kwakira ababagana ku gihe ariko ngo kuri ubu bagiye kurushaho gutanga serivisi nziza.
Umukozi wa Dian Fossey Gorilla Fund International, Dr Tara Stoinski yagaragaje ko baharanira ko abaturanye na Pariki y’Ibirunga bagira ubuzima bwiza, kandi bakagira uruhare mu kuyirinda.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwamariya Marie Claire yasabye ababyeyi kugana icyo kigo nderabuzima no kwitabira gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
Yavuze kandi ko biteguye kubaka uruzitiro rw’icyo kigo nderabuzima kuko imiterere y’aho cyubatse n’amashuri agikikije bidaha umutuzo abarwayi uko bikwiye.



















TANGA IGITEKEREZO