Umuryango wita ku burezi bw’abana b’imfubyi n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga FCYF (Fair Children/Youth Foundation) usanzwe ukorera mu turere tw’Intara y’Amajyaruguru mu mpera z’iki cyumweru washyikirije amazu atanu abana b’impfubyi bibana mu rwego rwo kurushaho kubaremamo icyizere nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’uyu mushinga Nduwayezu Elie.
Nduwayezu ati: "Nyuma y’ibikorwa byo kwita ku bana bafite ubumuga bwo kutumva no kutabona twabonye ari ngombwa no kubashakira amacumbi, ku ikubitiro twabubakiye amazu atanu ariko uko ubushobozi buzajya buza tuzakomeza kubatera inkunga".
Nduwayezu avuga kandi ko urubyiruko by’umwihariko abana b’imfubyi badakwiye gutereranwa kuko ngo aribo Rwanda rw’ejo hazaza.
Niyibizi Emmanuel, umwe mu bana bashyikirijwe inzu yatangarije IGIHE ko nyuma yo kubona iryo cumbi afite umunezero mwinshi kuko ngo bizagira icyo bihindura mu myigire ye ndetse n’imibereho ye muri rusange.
Akaba yaragize ati “Mbere yaho aho gukurikira amasomo natekerezaga ibijyanye n’icumbi ariko ubu ndizera ko birangiye noneho ngiye gutekereza ibijyanye n’amasomo gusa”.
Uyu mushinga ukorera mu Murenge wa Nyange wigishije abo bana b’imfubyi ubukorikori n’indi myuga irimo ubudozi, ububaji n’amashanyarazi kugira ngo babone icyo bakuraho amafaranga bazabashe kwitunga ntawe bateze amaboko.
Muri abo bana bahawe amazu bize ubukorikori n’ubudozi, ubu babona amafaranga yo guhaha, kwiyambika no kugura amavuta.
Uyu mushinga hamwe na Koperative “Nkunda Abana” basanze hari abana bafite amazu yenda kubagwira bityo bagira igitekerezo cyo kubashakira amacumbi, ayo mazu buri imwe ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro ndetse n’igikoni, yuzuye itwaye miliyoni 3 n’igice.



















TANGA IGITEKEREZO