Ni urwibutso ruzitije amatafari, imbere rwuzuyemo ibyatsi by’urucaca, ruteweho indabo; rukaba ruri ku butaka buto bigaragara ko rutujuje ibisabwa.
Abashyinguyemo biciwe ku rwahoze ari urukiko rw’ubujurure rwa Ruhengeri, nyuma biza kugaragara ko nyuma ya Jenoside urukiko rwagombaga gukomeza imirimo yarwo, biba ngombwa ko iyo mibiri ishyigurwa inyuma y’Ibiro by’Akarere ka Musanze, aho bacukuye imva bisanzwe.
Umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), ushinzwe kwibuka Jenoside, Gatabazi Claver, wari mu nama yabaye ku wa 6 Werurwe 2018, igafatirwamo icyo cyemezo cyo kuyimura; yabwiye IGIHE ko uyu mwanzuro wo kwimura iyi mibiri ugamije gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside.
Ni inama yarimo kandi Guverineri w’Intara y’Amajyarugu, Gatabazi Jean Marie Vianney; Musenyeri Rucyahana John, Perezida wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge; Inzego z’Umutekano;abahagarariye abacitse ku icumu n’abandi.
Uru rwibutso ngo nta gihe CNLG itakomeje gukora ubuvugizi isaba ko abarushyinguwemo bimurwa ariko ubuyobozi bw’akarere ntibubishyiremo imbaraga uko bikwiye, aho ngo impamvu yatangwaga yari ingengo y’imari idahari.
Mu myaka ya 1997 na 1988 haba intambara y’abacengezi yibasiye iyahoze ari Ruhengeri, hari abantu bishwe na bo bashyingurwa muri urwo rwibutso rwa Muhoza.
Hashize imyaka isaga 20, muri Werurwe 2017, ni bwo abo bose batazize Jenoside bari bashyinguye muri uru rwibutso bimuriwe mu irimbi rusange rya Bukinanyana.
Gatabazi avuga ko indi mpamvu yateye kutimura iyo mibiri y’abazize Jenoside ari uko ubuyobozi bushobora kuba bwaratinze gufata icyemezo cy’abo bantu bishwe n’abacengezi bari bagashyinguye muri urwo rwibutso.
Yagize ati “Iyo ugiye kubibaza, abariho bakubwira ko ari ubuyobozi bwari buriho bwabirangaranye. Gusa hari ikibazo cyari gihari ngira ngo abantu bagiye batinya kugira ngo bagifateho umwanzuro, ikibazo cy’uko hari abantu bishwe n’abacengezi na bo baragiye babashyingura hariya. Habanje kubaho indi ntambara yo kuvuga ngo babatandukanye, bamwe babashyingure mu irimbi risanzwe, abandi bashyingurwe mu cyubahiro.”
Yanavuze ko nta munsi ntarengwa watanzwe wo kwimura iyo mibiri, gusa ashimangira ko hamaze gushyirwaho itsinda rigomba kwiga uko bigomba gukorwa mu gihe cya vuba.
Abacitse ku icumu rya Jenoside bavuga ko nta gihe batatakambiye ubuyobozi bw’akarere ngo bube bwashyingura mu cyubahiro iyo mibiri ariko ngo uko bwagiye busimburana nta cyigeze gikorwa.
Iki kibazo cyaje no kugera mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, aho na bo basabye ko cyakemuka.
Perezida wa IBUKA muri Musanze, Rwasibo Pierre, yatangaje ko kudashyingura iyo mibiri byatewe n’ubushake buke bw’ubuyobozi, aho ngo abacitse ku icumu byahoraga bibabaza kuba ababo bashyinguwe nabi.
Mu kwimura abishwe n’abacengezi bakajyanwa mu irimbi rusange, Rwasibo avuga ko hari imwe mu mibiri y’abishwe muri Jenoside bahuye na yo bituma bayitunganya bayishyira mu cyumba cy’Ibiro by’Umurenge wa Muhoza, aho kuri ubu imazemo umwaka wose.
Ku ruhande rwa CNLG, umukozi wayo Gatabazi, avuga ko igihe iyo mibiri izaba yamaze kwimurwa, basabye akarere kuzahatunganya hagashyirwa ikimenyetso cy’amateka ndetse n’ubusitani, aho mu gihe cyo kwibuka abantu bahajya bakahibukira.
Umubare w’abashyinguye muri uru rwibutso ntabwo uzwi neza, aho hakekwa ko babarirwa mu bihumbi bibiri.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi JMV, yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ati “Twumvikanye n’abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi bo muri Musanze na Busengo kujyana n’Abayobozi b’Akarere kureba ibigomba gukorwa ku rwibutso rwa Busogo kugira ngo iyo mibiri izahimurirwe. Kandi turabashimira kuba barabyumvise.”


















TANGA IGITEKEREZO