00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Imibiri y’abishwe n’abacengezi yakuwe mu rwibutso rw’abazize Jenoside

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 21 March 2017 saa 10:19
Yasuwe :

Imibiri y’abishwe mu ntambara y’abacengezi mu 1997 bagashyingurwa mu rwibutso rwa Jenoside rwo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze batangiye kwimurirwa mu irimbi rya Bukinanyana riherereye mu Murenge wa Cyuve.

Nyuma y’aho bamwe mu batutsi bari bararokotse Jenoside bishwe n’abacengezi byabaye ngombwa ko bashyingurwa mu rwibutso mu gihe umutekano wari ukiri muke; Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buza kwemeza ko bimurirwa ahandi.

Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa 21 Werurwe 2017.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène avuga ko ibi biri muri gahunda yo kuvugurura inzibutso kandi ko n’abashyinguye muri uru rwibutso rwa Muhoza bazize jenoside yakorewe Abatutsi na bo bazimurwa mu minsi iri imbere.

Ati "Bashyinguwe hano kuko hari mu bihe by’umutekano muke; turi muri gahunda yo kunoza inzibutso kuko n’abazize jenoside yakorewe Abatutsi bazimurwa ubwo tuzaba twujuje urwibutso rwa Busogo ruzaba ruri ku rwego rw’akarere nk’uko biteganywa."

Muri uru rwibutso rwa Muhoza haruhukiyemo imibiri y’abiciwe mu nzu y’ubutabera ya Ruhengeri bagera kuri 800 na ho imibiri y’Abatutsi bishwe n’abacengezi mu 1997 iteganyijwe kuhimurwa igera kuri 37.

Imibiri y'abishwe n'abacengezi i Musanze yavanywe mu rwibutso rwa Jenoside
Ubwo hashakishwaga imibiri y'abari bagiye gushyingurwa ahandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages