00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Imihanda ya kaburimbo mu mujyi yatangiye gutanga umusaruro

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 11 October 2023 saa 08:22
Yasuwe :

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, bubakiwe imihanda ya kaburimbo bemeza ko bitakiri ngombwa kujya gushakira iterambere ahandi kuko nabo bamaze kurigezwaho nyamara harahoze hafatwa nko mu kitumva ingoma.

Abo baturage bavuga ko mbere wasangaga abasore baho n’abandi bageragezaga gutera imbere bahitaga bajya gushakira iterambere mu yindi mijyi ariko ubu nyuma yo kubakirwa kaburimbo ubutaka bwabo bwagize agaciro.

Nyiramugeni Ancille yagize ati "Hano hahoze ari nko mu cyaro gikomeye kuko no kujya hano hirya mu Mujyi byari bigoranye bakaduca 1500 kandi bakadusiga mu nzira kubera ibiraro bibi. Ubu twarasirimutse kuko kugera hano ubu ni 500 Frw gusa kubera izi kaburimbo n’amatara ku muhanda."

Nsengimana Anaclet na we yagize ati" Ubundi mbere umuntu wa hano yateraga imbere akajya mu mijyi ya kure ariko murabona ko mu mwaka umwe natwe dufite ahantu hasobanutse bitakiri ngombwa kubungira iryo terambere natwe turifite. Navuguruye inzu zanjye ndetse n’abo kuzikoreramo barahari. Turashimira leta yatuzirikanye mu iterambere.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre, yavuze ko muri ako gace hahindutse ahantu heza n’umutekano ukiyonger, abasaba kurushaho kubungabunga ibyo bikorwa remezo no gukomeza kwiteza imbere.

Yagize ati “Hariya hantu ubona ko hamaze gutera imbere haba ku nyubako zihari n’amatara yo ku muhanda, kandi byadufashije no mu mutekano kuko ubu haragendeka neza."

"Turasaba abaturage kumva ko ari ibyabo bakabifata neza, ntibabyangize bakahagirira isuku n’aho batuye ubundi kandi bakarushaho gutura neza bakiteza imbere kuko byose birahari."

Iyi muhanda ya kaburimbo y’ibirometero 6,8 yubatswe muri gahunda yo kuvugurura no guteza imbere imijyi yunganira Kigali ku nkunga ya Banki y’Isi, ikaba Ari iy’icyiciro cya gatatu ahubatswe na Ruhurura ya Rwebeya.

Biteganyijwe ko mu Karere ka Musanze hazubakwa imihanda ifite uburebure bwa kilometero 21,8.

Hubatswe n'ibiraro bikomeye biborohereza mu mihahirane n'imigenderanire
Abaturage basabwe kurushaho kunoza isuku n'imiturire
Imihanda mishya ya kaburimbo yarimbishije Umujyi wa Musanze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages