Imvura yaguye mu mpera za Mata 2020 yujuje ikibaya cya Mugogo, kiri ku buso bwa Hegitari 70 yangiza imyaka yari ihinzemo irimo ibirayi, ibishyimbo, n’imboga.
Iyo mvura yatumye amazi agenda asatira inzu z’abaturage zicyegereye yinjira mu nzu. Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine yabwiye IGIHE ko hari n’inzu eshatu zasenyutse, bakaba bafashe icyemezo cyo kuba bakuyemo abantu kugira ngo barengere ubuzima bwabo.
Ati “Hari inzu ziba zugarijwe cyane ziba zacengeyemo amazi mu bikuta, hari n’inzu eshatu zo zasenyutse abo nibo twakuye aho hantu kugira ngo tubakure mu kaga twirinda ibyago bishobora kuba.”
Yavuze ko bajyanwe mu Rwunge rw’Amashuri rwa Busogo ya I, kugira ngo hategerezwe ko ayo mazi akama. Mbere yo gusubiramo hakazabanza kugenzurwa niba basubiramo cyane ko hari igihe inzu ishobora kugwa imvura yarahise kubera yinjiwemo n’amazi cyane.
Ati “Tuzareba uko bimeze kuko amazi ashobora kugabanyuka mu nzu kandi yashegeshwe cyane.”
Inzu zose z’iyo miryango 28 igizwe n’abantu 147 zagezemo amazi. Imvura yo mu kwezi gushize yasenyeye abantu mu bice bitandukanye by’igihugu, yangiza ibikorwa remezo ndetse itwara n’ubuzima bw’abantu.
Ntabwo ari muri Musanze abantu bacumbikiwe mu kigo cy’ishuri gusa kuko no muri Gasabo hari abacumbikiwe mu ishuri ryisumbuye rya Gihogwe.



















TANGA IGITEKEREZO