Abaganiriye na IGIHE bavuga ko uru rwibutso rwangiritse mbere gato y’umwaka 2016 amazi y’imvura akajya yinjiramo, hakorwa ubuvugizi rusanwa mu 2017 ariko ababikoze ntibabanza gusukuramo imbere.
Nyiramahirwe Annonciata yagize ati “Aya mazi akimara kwinjiramo twarasakuje dusaba ubuvugizi ntibyagira icyo bitanga. Hashize igihe baje kurusana ariko amazi y’imvura n’urwondo byavaga mu muhanda n’ahandi byose biracyarimo. Twasabye ko mbere yo kurusana uyu mwanda wakurwamo ariko ntibyakozwe, rwose nta cyizere dufite imibiri irimo yarangiritse.”
Uhagarariye Ibuka mu Murenge wa Kinigi, Munyarutete Joseph, avuga ko iki kibazo bakigejeje ku buyobozi inshuro nyinshi, ariko n’ubu ntikirakemuka.
Ati “Twakigejeje kenshi ku buyobozi bw’Akarere bakatubwira ko kizakemurwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha, ntabwo iki gisubizo cyigeze gihinduka na nubu niko batubwira. Kuva barusana mu 2017 amazi yinjiyemo mu myaka yawubanjirije aracyarimo, nta kuntu imibiri irimo yaba itarangiritse.”
Yavuze ko hari abaterankunga bemeye kubafasha gutunganya uru rwibutso, icyo bategereje ari ubufasha bw’akarere ngo iyo mirimo itangire.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Marie Claire, avuga ko iki kibazo bakizi kandi batangiye gushakisha uburyo cyakemurwa vuba.
Ati “Ikibazo cy’amazi yinjiye mu rwibutso rwa Kinigi turakizi ndetse twakiganiriyeho muri nyobozi y’Akarere tugira ngo turebe icyakorwa, tunavugana n’umutekinisiye wagiye kuhasura, turakomeza kucyigaho ku buryo mu gihe cya vuba ruriya Rwibutso ruzubakwa neza.”
Umurenge wa Kinigi ni umwe mu Mirenge yageragerejwemo cyane Jenoside kuva mu 1990 kugeza mu 1994. Urwibutso rwa Kinigi rushyinguwemo imibiri igera ku 136.



















TANGA IGITEKEREZO