Izi ngabo ziri mu Rwanda aho zaje gukurikirana amasomo agenewe abasirikare bakuru mu Ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama mu Karere ka Musanze.
Abitabiriye iki gikorwa basusurukijwe n’Itorero Inganzo Ngari aho ribinyujije mu mbyino n’imikino itandukanye ryagaragaje umuco n’amateka y’u Rwanda.
Hari kandi n’itorero riturutse muri Uganda ryagaragaje imbyino zitandukanye zirimo n’izibyinirwa umwami ndetse n’indi izwi nka Nankasa/Bakisimba ibyinwa cyane nabo mu bwami bwa Buganda.
Umusirikare Mukuru mu ngabo za Zambia, Lt Col. Like Like wateguye akanarya ifunguro rigizwe n’ibinyabwoya n’ibihori yavuze ko iwabo rikunzwe cyane kubera intungamibiri nyinshi bigira.
Yakomeje avuga ko bitamutangaza kuba yasanga hari ibyo abandi barya bitaribwa mu gihugu cye kuko bigaragaza itandukaniro mu muco ndetse ashima n’abateguye iki gikorwa kuko bituma buri wese agira icyo yigira ku bandi.
The New Times yanditse ko iki gikorwa cyo kumurika imico itandukanye abasirikare bacyishimira kuko bituma buri wese amenya amateka yaho mugenzi we akomoka bityo bagakomeza gufatanya mu rugamba rwo kubaka Afurika.
Ibi kandi byanashimangiwe na Col Justice Mujyambere wigisha mu Ishuri rikuru rya gisirikare i Nyakinama wavuze ko uku kugaragaza imico y’ibihugu bigamije gufasha abasirikare guhangana n’ubwumvikane buke muri sosiyete no guteza imbere ubumwe no kubahana.
Yakomeje avuga ko kandi muri iki gihe abakuru b’ibihugu bya Afurika bifuza ko umugabane wunga ubumwe, bitashoboka hatabayeho gukorana no kugira ubumenyi ku muco wa buri wese.
Ni ku nshuro ya kabiri igikorwa cyo kumurika imico itandukanye kibera mu Ishuri rikuru rya Gisirikare i Nyakinama.



















TANGA IGITEKEREZO