Izi ngurube ziri kugaragaza ibimenyetso bitandukanye birimo umuriro ndetse no guhinduka ku ruhu nk'uko Akarere ka Musanze kabitangaje. Byatumye imirenge igera kuri itanu isabwa guhagarika ubu bucuruzi.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier kuri uyu wa Kabiri, yatangarije IGIHE ko akarere kohereje ibizamini muri laboratwari i Kigali ariko ko hataramenyekana indwara iyo ari yo.

Ati "Uyu munsi hari ibizamini byari byorerejwe muri Laboratwari i Kigali, byafashwe ku wa Gatanu; twari tutaramenya ngo ni iyihe ndwara ariko hari izo ba veterinaire baba bakeka bashingiye ku bimenyetso. Numvaga bavuga ko ari ‘Rouge du Porc’."

Yakomeje asobanura ko ingurube zijya mu masoko atandukanye zigomba kuba zifite ibyangombwa bigaragaza ko zitavuye muri iriya mirenge, mu rwego rwo gukomeza gukumira buriya burwayi.

Kugeza ku wa Mbere hari hamaze kubarurwa ingurube nkuru zisaga 45 ndetse n'ibyana byazo bisaga 210.

Kuba ubu burwayi bwaragaragaye muri ibi biraro nibyo byatumye ubucuruzi bw'inyama z'ingurube buhagarika mu Mirenge ya Muko, Muhoza, Busogo, Rwaza na Kimonyi. Kuri uyu wa Kabiri hatangiye ubukangurambaga buzakorerwa ahari amabagiro, ahokerezwa inyama ndetse n'aho ingurube zicururizwa.