Muri iyi miryango ine, hakoreragamo quincallerie, pharmacie, indi miryango ibiri y’ubucuzi butandukanye burimo n’ubw’amata. Abaturage bamwe mu batabaye muri iryo joro bavuga ko imodoka ebyiri zazimije zaturutse mu Mujyi wa Kigali, mu gihe bo bari bashobewe, nyuma yo kubona umwotsi wabaye mwinshi.
Umwe mu batabaye yabwiye IGIHE ko abatabaye bagerageje kurokora ibintu bimwe ndetse ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe n’umuriro waturutse ku gikoni cy’akabare byegeranye, nubwo bose atari ko baibona.
Nk’uko Kubwimana yabitangarije IGIHE iyi nzu ye yafashwe n’inkongi ndetse inakongoka igice kimwe mu gihe ubwishingizi bwayo bari bumaze iminsi ibiri burangiye, anateganya kujya kongera ubundi mu gihe gito.
Nawe ngo yagiye kumva akumva baramuhamagaye ngo inzu ye ifashwe n’umuriro, ahagera vuba kuko na we asanzwe ataha muri uyu Mujyi wa Musanze.
Gusa bamwe bavuga ko iyo ikongoka yose yari gukongeza n’isoko ry’iiribwa biteganye. Umwe muri aba baturage yagize ati “Polisi yahagereye igihe nubwo yari iturutse kure...”



















TANGA IGITEKEREZO