00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze-Kigali: Umwe yaguye mu mpanuka babiri barakomereka

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 23 February 2015 saa 03:48
Yasuwe :

Imodoka yarenze umuhanda irabirinduka kuri uyu wa Mbere mu muhanda uva I Musanze ujya I Kigali mu murenge wa Kanyinya akarere ka Nyarugenge, umushoferi wari uyitwaye ahita apfa abandi babiri yari atwaye barakomereka bikomeye.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda yemeje ko iyi mpanuka y’imodoka ya Prado ifite Plaque RAA 643E, yahitanye Nzarora Claude, umushoferi wari uyitwaye, abandi bagenzi batatu bari kumwe bagakomereka bikomeye, bakajyanwa mu bitaro bya Kigali CHUK.

Yagize ati “Impanuka yatewe n’uko imodoka yarenze umuhanda. Ni umushoferi wapfuye gusa kuko abandi bakomeretse, ariko bahise bajyanwa muri CHUK”.

CIP Kabanda avuga ko polisi ikomeje iperereza ngo hamenyekane neza icyateye iyo modoka kurenga umuhanda, gusa umwe mu bari bayirimo avuga ko yatewe no gucika feri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages