00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Korali Abarobyi yahaye isakaro umukecuru warokotse Jenoside

Yanditswe na

Isaïe Mbonyinshuti

Kuya 25 May 2014 saa 05:26
Yasuwe :

Korali Abarobyi ibarizwa mu Itorero rya Yohani umubaza Wera, Diyoseze ya Shyira mu Karere ka Musanze yahaye isakaro ry’amabati umukecuru witwa Kayitesi Chantal utuye mu kagari ka Kigombe umurenge wa Muhoza.
Iri sakaro ryahise rinashyirwa ku nzu ye, ryiyongeyeho ubundi bufasha bw’ibiribwa bitandukanye, byose hamwe bikaba byari bifite agaciro k’ibihumbi Magana abiri.
Ubu bufasha Kayitsei yagenewe ku wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2014 avuga ko ari igisubizo cy’ejo hazaza kuri we nyuma (…)

Korali Abarobyi ibarizwa mu Itorero rya Yohani umubaza Wera, Diyoseze ya Shyira mu Karere ka Musanze yahaye isakaro ry’amabati umukecuru witwa Kayitesi Chantal utuye mu kagari ka Kigombe umurenge wa Muhoza.

Iri sakaro ryahise rinashyirwa ku nzu ye, ryiyongeyeho ubundi bufasha bw’ibiribwa bitandukanye, byose hamwe bikaba byari bifite agaciro k’ibihumbi Magana abiri.

Ubu bufasha Kayitsei yagenewe ku wa Gatandatu tariki 24 Gicurasi 2014 avuga ko ari igisubizo cy’ejo hazaza kuri we nyuma y’igihe kinini yari amaze aba mu nzu imuvira nk’uko yabibwiye IGIHE.

Kayitesi yagize ati “Nukuri aba bavandimwe barangobotse! Inzu yanjye yari ifite ikibazo cyo kuva none bampaye amabati ubu ndizera noneho ko ntazongera kunyagirwa; gusa icyo nakongeraho Imana ibahe umugisha”.

Kayitesi yongeyeho ko nk’umwe mu barokotse Jenoside yakorewe abatutsi mri Mata 1994, iyo abonye yibutswe na bamwe mu bagiraneza abibona nk’imbuto y’ubumwe n’ubwiyunge yazanwe na Leta y’ubumwe.

Dusabe René Perezida wa Korali Abarobyi, yavuze ko iki gikorwa ari kimwe mu ntego za korali ayoboye cyane ko igihe kigeze ngo bakore ivugabutumwa riri mu bikorwa.

Yongeyego kandi ko ivigabutumwa nyaryo rikwiye kurangwa n’ishyaka no gukundana ndetse n’imirimo myiza nk’uko biboneka mu gitabo cy’Abaheburayo 10:24.

Haragira hati “…kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza”. Ibi bijyanye n’intego ya Diyoseze yabo bihaye mu mwaka w’2014 nk’uko dusabe yakomeje abivuga.

Pasiteri Samuel Mushimiyimana yahumurije abarokotse bo muri uyu mudugudu akoresheje amagambo aboneka muri Bibiliya.

Yabwiye IGIHE kandi ko iyo itorero ridakoze ibikorwa by’urukundo hari inshingano riba ritatiye kuko ngo itorero rizima ari iryita ku mfubyi n’abapfakazi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages