Ubu butumwa babuhawe kuri uyu wa Gatanu mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku cyiciro cya 11, cy’abarangije amasomo y’ibya gisirikare.

Umuyobozi Mukuru w’ishuri rikuru rya gisirikare riri i Musanze, Major General Jean Bosco Kazura, yasabye abasoje amasomo kwiyemeza gukorera igihugu ibyo abandi barigukora mu gihe bo badahari, kandi bagaharanira kugihindura cyiza kurushaho.

Ati“Mugihe muvuye hano, mugende mwiyemeje gukorera igihugu cyanyu ibyo abandi bari gukora mudahari, ariko mukabikora mu buryo bari kubikoramo”.

Yakomeje agira ati “Mugende mwifitemo gukunda igihugu n’ubunyangamugayo biruta ibyo mwari musanganywe, byose mubikore mushyira igihugu imbere kugira ngo mukigire cyiza kuruta uko kiri uyumunsi”.

Bamwe mu basoje aya masomo nabo bavuga ko amasomo bahawe azabafasha gukora igisirikar cy’umwuga kandi kibanda ku iterambere ry’igihugu.

Major Uwera Philomène umwe mu barangije amasomo yagize ati “Tumaze amezi ane duhabwa amasomo atandukanye ya gisirikare, ubumenyi tuvanye aha buzadufasha mu kazi kacu dusanzwe dukora no mu buzima busanzwe”.

Yakomeje avuga ko bagiye gukora igisirikare cy’umwuga cyita ku iterambere ry’igihugu banibanda ku mutekano w’umuturage.

Maj. Dusengeyezu Kanyabuganza nawe yagize ati “Amasomo duhawe atwunguye byinshi by’ingirakamaro, twari dusanzwe dufite inshingano mu iterambere ry’igihugu cyacu, twubaka ibikorwa remezo n’ibindi byinshi, tuzakomereza muri uyu murongo twongeramo imbaraga kugira ngo turusheho kugira igihugu cyacu cyiza, kandi ubushake n’ubushobozi birahari”.

Kuva iri shuri ryatangira mu mwakawa 2012 rimaze kunyurwamo n’abofisiye bato 400, mu cyiciro cya 11 bakaba bahaye impamyabumenyi abofisiye bato bagera kuri 39 barimo abapolisi babiri.

Abofisiye 39 bahawe impamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare
Abofisiye 39 bahawe impamyabumenyi nyuma yo gusoza amasomo ya gisirikare
Abasoje amasomo bavuga ko yabongerereye ubunyamwuga
Abasoje amasomo bavuga ko yabongerereye ubunyamwuga
Maj Gen Kazura yabasabye gushyira imbere inyungu z'igihugu
Maj Gen Kazura yabasabye gushyira imbere inyungu z'igihugu