Kuri uyu wa 06 Nyakanga 2019, nibwo hatanzwe impamyabumenyi ku barangije icyiciro cya mbere cya kaminuza, umuhango wahujwe no gutaha ku mugaragaro inyubako nshya igizwe n’amacumbi y’abakobwa, ibyumba by’amashuri, icyumba mberabyombi n’ibiro by’abayobozi, yuzuye itwaye miliyoni zisaga 500 Frw.
Abanyeshuri basoje icyiciro cya mbere cya kaminuza mu masomo y’ubumenyingiro ajyanye n’amashanyarazi, ubwubatsi, iby’amahoteli n’ubukerarugendo.
Bamwe mu banyeshuri barangije muri iri shuri bamaze kubona n’akazi, bemeza ko ibyo bagezeho babikesha uburere n’uburezi bahawe bibafasha kunoza akazi kabo,banasaba ko bashyirirwaho icyiciro cya gatatu.
Umwe muri bo witwa Musabyimana Pacifique yagize ati “Ubu nibwo mbonye impamyabumenyi, ndangije ndi umwe mu banyeshuri bagize amanota meza, ndetse nabonye akazi mazemo igihe kinini, nigisha iby’amahoteri n’ubukerarugendo, ibi byose mbikesha uburere n’uburezi bwa gikirisitu naherewe muri Muhabura, kandi akazi ngakora neza”.
Mutabaruka Jean Claude nawe ati “Kuba ngeze ku rwego rwo kuyobora Hoteli, nkaba ndi umukozi ushobora gukurikirana inshingano zanjye, ni umurage nahawe n’iri shuri nizemo. Turashima cyane ubuyobozi bw’ishuri na Leta yashyizeho amahirwe yo kwiga amasomo y’ubumenyi ngiro kuko yatumye tubasha kwiteza imbere”.
Mu barangije amasomo harimo n’abamaze kwihangira imirimo itanga akazi ku rubyiruko rwinshi.
Umuyobozi Mukuru wa MIPC Rev. Dr. Mugisha Mugiraneza Samuel, avuga ko amasomo aba banyeshuri bahawe akenewe ku isoko ry’umurimo, abasaba kwihatira gukoresha ururimi rw’Icyongereza n’Igifaransa kugira ngo babashe guhatanira imirimo hirya no hino ku Isi.
Ati “Biragaragara ko abarangiza aha ari abahanga, twiteguye no kubashyiriraho icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu gihe kitarambiranye”.
Umuyobozi wa Rwanda Polytechnique, Gashumba James, nawe yasabye aba banyeshuri kurangwa n’indangagaciro za kirazira n’umuco nyarwanda kugira ngo bazabashe kugira umurimo unoze kandi uramba.
Ati “Ubumenyingiro mwahawe mububyaze umusaruro muhanga imirimo mishya, mukorana n’inganda zitandukanye kandi nimukorana neza n’abo musanze ku isoko ry’umurimo, muzahindura byinshi ku iterambere ry’Igihugu, gusa byose mubikore mukurikiza indangagaciro z’umuco nyarwanda, mudakoresha ibiyobyabwenge n’ibindi by’urukozasoni nibwo muzakora neza akazi kanyu kandi karambe”
Iri shuri riherereye mu Karere ka Musanze ryubatswe mu 2014 n’Itorero Abangilikani mu Rwanda, Diyoseze ya Shyira. Ryashyizweho rifite intego yo guhugura no kwigisha ibijyanye n’ubumenyi ngiro. Ryatangiranye abanyeshuri 47, ubu rimaze kugira abanyeshuri 1320 ndetse rikaba ryitegura gushyiraho icyiciro cya gatatu cya kaminuza.



















TANGA IGITEKEREZO