00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Mufti w’u Rwanda yasabye urubyiruko kwirinda ingengabitekerezo y’ubutagondwa

Yanditswe na

Bony Bazatsinda

Kuya 12 February 2016 saa 03:12
Yasuwe :

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Kayitare Ibrahim yavuze ko ingengabitekerezo y’ubutagondwa, ari kimwe mu biharabika idini rya Islam, ashishikariza urubyiruko kwima amatwi ababashukisha amafaranga na za buruse zo kujya kwiga mu mahanga, bagamije kubashora mu bikorwa by’iterabwoba.

Mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje Mufti w’u Rwanda, Abayobozi b’Abayisilamu mu Ntara y’Amajyaruguru ndetse n’urubyiruko rw’aba Islam kuwa Kane tariki ya 11 Gashyantare, hagamijwe gukumira ingengabitekerezo y’ubutagondwa no gushishikariza urubyiruko kugendera kure iyo mitekerereze.

Muri ibyo biganiro, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe, yasabye Abayisilamu kudahishira abihisha inyuma y’idini yabo bigisha ingengabitekerezo y’ubutagondwa ahubwo ko bakwiye gutanga amakuru ku bashinzwe umutekano k’uwo bakekaho iyo mikorere.

Mu kubikumira, Mufti w’u Rwanda Sheikh Kayitare Ibrahim, yasabye urwo rubyiruko kumvira abarimu babo b’idini no kwima amatwi abaza babashukisha amafaranga na za buruse zo kujya kwiga mu mahanga.

Urubyiruko rw’abayisilamu rwo mu Ntara y’Amajyaruguru, rwavuze ko rugiye gushishikariza bagenzi babo kwirinda ababashuka babigisha ibijyanye n’ingengabitekerezo y’ubutagondwa n’iterabwoba, bya bamwe mu bagoreka amahame y’idini ya Islam, bagamije ahanini kuryanisha abayisilamu n’andi madini.

Abo basore n’inkumi bavuze ko ari ngombwa kubana mu mahoro n’abandi bo mu yandi madini. Nkuko babigaragaza akenshi ngo kutubaha imyemerere y’abandi ni kimwe mu bishobora gukurura amakimbirane, bikaba byateza ibibazo mu gihugu.

Ibyo kandi ngo byaba bitandukanye n’amahame y’idini ya Islam, abasaba gukunda igihugu, nk’uko Mutuyimana yabivuze.

Yagize ati ‘‘Mu kubikumira no kubyirinda, ni ngombwa kubaha no gukurikiza ibyo abarimu b’idini ryacu batwigisha, tukirinda abatubibamo urwango no kwironda’’.

Ibiganiro nk’ibyo birakorwa nyuma y’uko mu mpera za Mutarama, Mohammed Mugemangango wakekwagaho iterabwoba no kwinjiza Abanyarwanda mu mutwe w’iterabwoba ISIS arashwe agerageza gutoroka polisi.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Aimé Bosenibamwe, yasabye urubyiruko kwirinda ababashora mu bikorwa by'iterabwoba
Bemeranyijwe gusenyera umugozi umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages