Nuwumuremyi Jeannine w’imyaka 49 y’amavuko watorewe kuba perezida wa njyanama mu Murenge wa Busogo, niwe watorewe kuba Umuyobozi mushya w’Akarere ka Musanze.
Ni igikorwa cyakorewe mu Murenge wa Muhoza, aho inteko y’abatora yanganaga n’abantu 255 batoye. Nuwumuremyi yatowe ku majwi 198, aho yari ahaganye kuri uyu mwanya na Niyibizi Emmanuel wagize amajwi 72.
Muri Aya matora yabonetsemo imfabusa eshatu, Nuwumuremyi watowe yakoraga mu ishami ry’Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, ishami rya Musanze.
Rucyahanampuhwe Andrew w’imyaka 39 wari usanzwe ari rwiyemezamirimo niwe utorewe kuba visi meya ushinzwe ubukungu, aho yagize amajwi 211. Yari ahanganye na Nizeyimana Celestin wagize amajwi 66.
Kamanzi Axelle niwe watorewe kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine mu migabo ye n’imigambi yavuze ko azita cyane ku iterambere ry’umuturage
Yagize ati "Icyo dushyize imbere ni ugufatanya muri byose, turebera hamwe iterambere ry’umuturage yaba mu butabera, ubukungu n’imibereho myiza yabo. Mbijeje ko nzaba mpari igihe cyose kugira ngo turwanire iterambere ry’umuturage n’igihugu muri rusange".
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru Jabo Paul yibukije aba bayobozi batowe ko nubwo imihigo ikomeye ariko ishoboka.
Yagize ati "Akazi ko gukora karahari ndetse imihigo irakomeye ariko irashoboka, uhereye nonaha mu gutorwa imbaraga zanyu zirakenewe ariko nanone mwibuke ko hari ibidakinishwa nko gufata imari ya Leta yari igenewe ibikorwa by’iterambere ry’umuturage ngo mubikoreshe mu nyungu zanyu bwite, mubyirinde kandi tubijeje ko nimukenera imbaraga zacu turahari".
Abayobozi batowe mu Karere ka Musanze, barasimbura uwari Meya Habyarimana Jean Damascène n’Umuyobozi Ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin begujwe, mu gihe uwari ushinzwe imibereho myiza Uwamariya Marie Claire, yanditse asaba kwegura.
Abayobozi begujwe muri aka karere byatewe no kutuzuza inshingano zabo.
Mu Karere ka Muhanga naho bazindukiye mu matora y’umuyobozi w’akarere usimbura Uwamariya Beatrice, uherutse kwegura. Mu bagera kuri 277 batoye, Kayitare Jacqueline, yabonye amajwi 166 atsinze Barayavuga Jean Paul wagize amajwi 59.
Kayitare yari asanzwe akora mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB). Yiyamarije mu Murenge wa Nyarusange.
Mu matora yo gusimbura uwatakarijwe icyizere n’inama njyanama y’Akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie, niwe watorewe kuyobora aka karere.
Mukamasabo w’imyaka 41 akaba yatowe ku majwi 267 ari nawe wamamajwe nk’umukandida wenyine, amajwi yabaye imfabusa ni 1 naho oya ni 5.
Asimbuye Kamali Aime Fabien watakarijwe icyizere n’inama njyanama y’akarere ka Nyamasheke tariki ya 05 Nzeri 2019.
Mukamasabo Appolonie yize icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’icungamutungo, yiyamamaje avuga ko azateza imbere ubuhinzi n’ibikorwa remezo.
Mu Karere ka Karongi, Mukarutesi Vestine yatorewe kuba Meya n’amajwi 207, uwo bari bahanganye yagize 38. Mukarutesi asimbuye Ndayisaba François, wegujwe kubera kutubahiriza inshingano ze.
Niragire Theophile niwe watorewe kuba Visi Meya Ushinzwe Ubukungu naho Mukase Valentine atorerwa kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza.
Mu Karere ka Ngoma, Mapambano Nyiridandi Cyriaque niwe watorewe kuba Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ku majwi 186/246
Nyiridandi yijeje abanyamuryango bamutoye ko azubahiriza inshingano ze neza agafatanya nabo kuzamura iterambere ry’Akarere ka Ngoma.
Nyiridandi yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko uherereye mu Karere ka Gasabo. Yabanje gutorerwa kwinjira muri Njyanama y’Akarere ahagarariye umurenge wa Rukira, aho yasimbuye Rwiririza Jean Marie Vianney wari usanzwe ari Visi Meya akaza kwegura ku mpamvu ze bwite.
Mu Karere ka Rubavu naho batoye ba Visi meya b’akarere, aho Nzabonimpa Deogratias yatorewe kuba Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu akaba yari asanzwe ari umuyobozi mu karere ka Gasabo ushinzwe imirimo rusange.
Mu ijambo rye agendeye ku bunararibonye afite aho yazamuye akarere ka Gasabo mu kuzamura imisoro, yijeje abaturage ba Rubavu kubazamura ahereye ku bikorwa remezo.
Ishimwe Pacifique yatorewe kuba umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage akaba yari asanzwe akuriye inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Rubavu.
Mu Karere ka Rutsiro, Mujawamariya Marie Chantal niwe watorewe kuba Visi meya Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage asimbuye Butasi Jean Herman weguye, akaba yatsinze amatora ku bwiganze bw’amajwi 251 kuri 255.
Mu Karere ka Gisagara hatowe Visi Meya ushinzwe ubukungu, aho Habineza Jean Paul wari usanzwe ayobora Imirenge Sacco mu Ntara y’Amajyepfo, yatsinze ku majwi 149 ku 178 y’abatoye. Yari ahanganye na Ngayaberura Jean Bosco.
Mu Karere ka Ngororero hatowe Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, aho uwatowe ari Uwihoreye Patrick naho ku mwanya wa Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, hatorwa Mukunduhirwe Benjamine.




















TANGA IGITEKEREZO