Ibi babivuze nyuma y’uko hari abanyamabanga nshingwabikorwa bamaze iminsi bakurikiranwa n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB , bakurikiranweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa abaturage, n’ibindi bijyanye no kubahohotera.
Bamwe muri aba baturage bavuga ko hari abayobozi batagikwiye kwitwa iri zina, ahubwo bahindutse abategetsi, gusa ngo muri ibi bihe byo kwirinda no kurwanya icyorezo cya Covid-19 ibikorwa byo guhohotera aba baturage byagiye byiyongera.
Iyakaremye Pontien wo mu Murenge wa Cyuve yagize ati " Twarumiwe rwose, hari abo tukita abayobozi ariko ukurikije ibyo bakora ni abategetsi, noneho aho Covid-19 yaziye, ubu ingufu basigaye bakoresha mu kutuyobora zabaye umurengera, inkoni iravuza ubuhuha mu ba gitifu b’Imirenge. Ubundi iyo umuyobozi yumvikanye n’umuturage ibintu bigenda neza. Yego hari abaturage batoroshye ariko amategeko abahana arahari aho kurwana nabo"
Akingeneye Chantal wo mu Murenge wa Busogo na we avuga ko hari abayobozi bagaragaza imyitwarire itanoze ku baturage, gusa akanavuga ko hakiri abaturage batazi gucira bugufi abayobozi ngo babubahe.
Yagize ati "Rwose si ibanga abagitifu baratuzonze, basigaye baragiza inkoni abaturage nk’amatungo. Njye hari uwo niboneye wakubise inkoni umuturage wari uhetse umwana, anikoreye ibase y’imbuto agwana nazo. Nubwo bimeze gutyo hari abaturage badashobotse, babwira kwikosora bagatera amahane hafi no kurwanya abayobozi, ariko abayobozi bakwiye kumenya ko ikosa ridakosozwa irindi, ahubwo bakifashisha amategeko"
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine avuga ko gukubita no gukomeretsa abaturage ntaho bihurira n’imiyoborere myiza, ariyo mpamvu ubikoze abihanirwa, ariko anibutsa abaturage kumenya neza inshingano zabo zirimo no kubaha ababayobora.
Yagize ati " Gukubita no gukomeretsa ndetse no guhohotera abaturage ntaho bihuriye n’imiyoborere myiza, umuyobozi akwiye kureberera umuturage, akamuyobora akamugeza ku iterambere rirambye, ariko n’umuturage agomba kumenya inshingano ze, akamenya uruhare rwe mu iterambere ry’igihugu, mu muryango we, ndetse bakarangwa no kubaha ababayobora.”
Mu Karere ka Musanze mu mezi atandatu ashize, urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rumaze guta muri yombi abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge ya Cyuve, Gacaca, Kinigi na Busogo bose barimo gukurikiranwa n’inkiko ku byaha baregwa byo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhohotera abaturage.
Bamwe barimo kuburana bafunzwe, abandi bagakurikiranwa bari hanze, ibintu bituma abaturage bavuga ko imiyoborere yabaranze ikwiye kuba isomo ku bandi ntibizongera kubaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!