00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Ntirenganya yatorewe kuba Meya w’agateganyo

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière, Twarabanye Venuste
Kuya 3 September 2019 saa 06:27
Yasuwe :

Inama njyanama y’akarere ka Musanze yatoye Ntirenganya Emmanuel ngo abe Meya w’agateganyo usimbura Habyarimana Jean Damascène weguye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Ntirenganya yatorewe mu nama idasanzwe y’abagize Njyanama y’akarere yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianey.

Yatowe ku majwi 18 kuri 25 y’abatoye. Yakurikiwe na Nkundwanabake Samson watowe ku majwi 7 kuri 25.

Umuyobozi mushya w’agateganyo w’Akarere ka Musanze Ntirenganya Emmanuel yavuze ko azarangwa n’imikorere myiza n’imikoranire hagati ye na njyanama kugira ngo habeho ikinyuranyo na komite yegujwe

Yagize ati “Icyo ngiye gukora ni uko hazabaho imikorere n’imikoranire myiza hagati yanjye na njyanama ari nacyo kinyuranyo kizaba gihari, tuzarangwa no kwegera abaturage nabo batwegere tugamije ko umuturage wacu atera imbere, n’umujyi wacu ukomeze kuba uwa kabiri ku wa Kigali”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yasabye Meya mushya kwita ku bibazo by’abaturage.

Yagize ati “Kuba hari abayobozi beguzwa ku mirimo yabo cyangwa bagasezera ni ibisanzwe cyane iyo baba batuzuza inshingano zabo. Akarere ka Musanze kareza bihagije, ni igicumbi cy’ubukerarugendo ariko kuba abayobozi batarujuje inshingano zabo birababaje. Nko kumva umuyobozi akubita uwo bashakanye ni igikorwa cy’ubunyamaswa ndetse uwabikoze twifuza ko yabikurikiranwaho, icyo dusaba uyu muyobozi mushya ni ukwita ku bibazo by’abaturage, bakabegera ntibahame mu biro kandi bagakosora amwe mu makosa yagiye akorwa n’aba bayobozi begujwe”

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abayobozi batatu b’Akarere ka Musanze barimo; Meya Habyarimana Jean Damascène n’Umuyobozi Ushinzwe iterambere ry’ubukungu Ndabereye Augustin begujwe, mu gihe uwari ushinzwe imibereho myiza Uwamariya Marie Claire, yanditse asaba kwegura.

Ntirenganya yatowe ku majwi 18 kuri 25 y’abatoye
Guverineri Gatabazi yashimiye Abajyanama ku bwitange bakorana bakurikirana ubuzima bw’Akarere ka Musanze, asaba Meya w’agateganyo gukora ibiri mu nyungu z’abaturage
Ntirenganya yatorewe mu nama idasanzwe y’abagize Njyanama y’akarere yayobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianey.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages