Uyu mudugudu wubatswe mu mpera z’umwaka wa 2017, utuzwamo imiryango 40 y’abatishoboye bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri, gusa kuko wasakawe nabi ngo amabati yaratobotse imvura irabanyagira.
Bamwe mu batuye muri uyu Mudugudu bavuga ko bakomeje gutakamba ngo babasanire izo nzu ariko ntibikorwe, gusa ngo nihatagira igikorwa zishobora no kugwa.
Gasana Samuel yagize ati “ Izi nzu tukizigeramo zaravaga, kubera ko amabati yatobotse, twinginze ba rwiyemezamirimo bazubatse ngo bazisane niba baraturambiwe ntitubizi, bagiye batabikoze. Bazisakaje imisumari itandukanye imwe basanzwe bakoresha ari nayo yangije amabati, uko imvura iguye.”
Mukankubana Patricie yavuze ko mu nzu yahawe, icyumba kimwe ari cyo kitava ku buryo iyo imvura iguye babura aho bikinga.
Ati “Inzu yanjye kuva nayigeramo irava, usibye akumba kamwe k’abana turaramo twese naho ahandi hose harava n’idari irenda kugwa kubera imvura. Kuva nageramo nta mahoro nagize kubera kuvirwa, badufashe bakosore iki kibazo zitaratugwira”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine yamaze impungenge aba baturage, avuga ko hagiye gukorwa igenzura kuri iki kibazo ayo mazu agasanwa
Yavuze ko bifuza ko izo nzu zasanwa mu buryo burambye kugira ngo ejo zitongera kwangirika.
Ati “ Iki kibazo twarakimenyeshejwe kandi icyo tugiye gukora ni uko izi nzu zigomba gusanwa ku buryo burambye, atari ukuvuga ngo barahoma gato ejo bihomoke. Tugiye gukora igenzura ubundi nk’Akarere dusane izi nzu zikomere”.
Usibye kuba imiryango 40 ariyo yimuriwe ku ikubitiro muri uyu mudugudu w’icyitegererezo wa Gatovu, hashize amezi atandatu hatujwe indi miryango 20. Abajemo nyuma nabo bavuga ko inzu bahawe ziva.



















TANGA IGITEKEREZO