Ubu buhamya bwatanzwe na bamwe mu barangije amasomo yabo ku rwego rwa Kaminuza, nyuma bakaza gukurikira amasomo y’igihe gito mu myuga(Short Courses) , bamwe muri bo bakaba baratangiye kwikorera banatanga akazi kuri bagenzi babo
Bamwe mu bahisemo kwiga imyuga kandi bararangije kaminuza bavuga ko byabanje kubatera ifpunwe ariko aho batinyukiye bakiga basezereye ubushomeri bwari bwarabateye ubukene
Nyampinga Safia ni umwe muri bo yagize ati “Ubundi uzi icyo ashaka ntatoragura icyo abonye, namaze imyaka ine nta kazi mfite kandi mfite impamyabumenyi ya kaminuza mu by’icungamutungo, nibwo nahisemo kujya kwiga amasomo y’imyuga muri IPRC-Musanze mu gihe cy’amezi atatu.”
Yakomeje agira ati “Byabanje kuntera ifpunwe kuko bagenzi banjye twiganye n’inshuti baransekaga, ariko ubu nibwo nkibona ko ntibeshye ahubwo nahisemo neza, mbasha gukora gato zitandukanye, Yoghurts, imitobe y’imbuto zitandukanye n’ibindi kandi byose nabikuye ku mwuga nize.”
Maniraguha Pierre Célestin w’imyaka 49 y’amavuko ni umubaji ubimazemo imyaka 25. Yemeza ko yigishije abanyeshuri benshi barimo n’abarangije Kaminuza kandi bikaba bibabeshejeho.
Ati “Abo nigishije bose ubu barakomeye barakize, nyamara hari bagenzi babo babyanze ubu bakiri abashomeri, abandi baka akazi bagenzi babo nigishije. Nubwo nshaje nanjye ntibyambujije kujya kwihugura, ubu nize amezi atatu kugira ngo mvugurure uyu mwuga.”
Umuyobozi w’Ishuri ry’ubumenyingiro rya IPRC-Musanze, Eng Emile Abayisenga avuga ko aho igihugu kigeze gikeneye abafite ubumenyi ngiro benshi.
Ati “Nubwo hakiri abumva ko bigayitse cyangwa ari ugutesha agaciro impamyabumenyi zabo siko biri. Bagize amahirwe kuko bari mu gihugu gikunda umuturage aho kinamuherekeza kikamutera inkunga mu gihe yagaragaje ubushake, ni byiza kongera ubumenyi cyane ko kwiga bihoraho, urubyiruko rutinyuke ntibumve ko bazabyiganira ku isoko ry’umurimo ahubwo bihangire umurimo utanga akazi no ku bandi”
Muri uyu mwaka abasaga 50 bari bararangije amasomo yabo ku rwego rwa kaminuza, nyuma bakaza gukurikirana amasomo y’imyuga mu ishuri ry’ubumenyi ngiro rya IPRC-Musanze, muri bo abagera kuri 30 bamaze kwihangira imirimo ibateza imbere kandi batanze akazi ku bandi.



















TANGA IGITEKEREZO