Tumba College Technology ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) bafashije amashuri yo mu Karere ka Musanze kugera ku ikoranabuhanga hifashishijwe imashini zari zarashaje aho zisanwa zikongera gukora imirimo yazo nka mbere.
Ibigo by’amashuri bitanu nibyo byahawe mudasobwa 96 n’ibikoresho bijyana nazo. Izi mudasobwa zikaba zaratunganyijwe n’abanyeshuri bo muri Tumba College.
Mukeshimana Anitha umunyeshuri kuri G.S KABAYA ho mu karere ka Musanze avuga yuko kubera ikibazo cya Mudasobwa nkeya batageraga ku ikoranabuhanga nkuko bikwiye ngo kuko ibijyanye n’ikoranabuhanga babyigaga mu magambo ariko ubu ngo nabo bazajya bajya kuri izi mudasobwa bahawe bityo bazabashe kurangiza amashuri bafite ubumenyi buhagije ku bijyanye n’ikoranabuhanga.
Ibi kandi byemejwe na Karegeya J.M.V umwe mu barezi bo kuri iki kigo aho yatangarije IGIHE ko mudasobwa bahawe zizatuma bagera ku ikoranabuhanga ku buryo bwihuse kuko ngo bari bafite imwe gusa yafashaga abarezi mu gukora inyemezamanota (Bulletin).
Eng. Gatabazi Pascal, Umuyobozi wa Tumba College yavuze ko amashuri makuru afite inshingano yo guteza imbere agace aherereyemo, akaba ari muri urwo rwego bashyizeho gahunda yo kureba mudasobwa zitagikoreshwa mu bigo bya Leta bikomeye bityo bakaba bazisana barangiza bakazishyikiriza ibigo by’amashuri bikazikoresha mu kwigisha ikoranabuhanga. Aha yagize ati “ Twararebye dusanga hari umutungo w’igihugu ukomeye cyane uryamye hirya no hino mu bigo utagikoreshwa kandi twasubiza agaciro, izi mudasobwa hejuru ya 80% zishobora kongera gukora”. Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko uyu mushinga wabo wo gusana izi mudasobwa zitagikoreshwa uzakomeza mu gihugu hose.
Izi mashini zasubijwe agaciro ndetse n’ibikorwa byakozwe byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni 24 nk’uko bitangazwa n’Ubuyobozi wa Tumba College.
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2012-2013 Leta y’u Rwanda yasohoye miliyoni 300 mu bikorwa byo kugura mudasobwa z’amashuri 1320, bityo rero iyo habayeho gusana izangiritse biramira ingengo y’imari yari kuzagenda mu kugura inshya.


















TANGA IGITEKEREZO