Ubu butumwa bwatanzwe ku wa Gatatu, ubwo ubuyobozi bw’iki kigo bwahuriraga mu biganiro n’abasora bakora mu rwego rwa servisi yo kwakira abantu rurimo amahoteli, utubari na Restaurant mu Karere ka Musanze.

Ni ibiganiro byari bigamije gukebura bamwe mu bari muri uyu mwuga ku buryo bahindura imyumvire bakawukorana ubunyamwuga bubahiriza amategeko y’imisoro.

Abasora bitabiriye ibi biganiro bishimiye inyigisho baboneye muri ibyo biganiro ndetse biyemeza ko bagiye kuba intumwa kuri bagenzi babo bakigaragaza guseta ibirenge mu kubahiriza amategeko y’imisoro.

Abihirwe Fabien Clement akorera i Musanze, yatangaje ko yishimiye ibiganiro bagiranye na RRA agaragaza ko bagiye guhindura imyumvire uru rwego bakarwubaka rukazajya ruza mu batanga neza imisoro neza mu gihe kiri imbere.

Umukozi wa RRA ukora mu ishami rishinzwe gukurikirana ibizazane n’uko abasora bubahiriza amategeko y’imisoro, Ronald Niwenshuti, yagaragaje ko mu rwego rw’amaheteli, utubari na restaurant hakirimo benshi baseta ibirenge mu kubahiriza amategeko agenga imisoro.

Yagarutse ku mpamvu zibitera yerakana ko hari bamwe muri bo bakora ubwo bucuruzi ariko nta hantu na hamwe banditse mu buyobozi bw’imisoro, hari abatiyandikisha muri TVA, abadatanga inyemezabuguzi za EBM ndetse hakaba n’abakora imenyekanisha ripfuye byose bigamije kunyereza imisoro.

Yabakebuye asaba kujya bakora neza ibaruramari ryabo birinda kwica amategeko y’imisoro, ndetse abafite amayeri mu kunyereza imisoro ababwira ko abagifite iyo mikorere bayireka kugira ngo ubucuruzi bwabo butere imbere.

Ati “Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro ntigishyira imbere ibihano ariko iyo usora agaragaje kwinangira yica nkana amategeko y’imisoro arahanwa”.

Ibiganiro nk’ibi birakomeje mu gihugu, hakaba hatahiwe abasora bo mu karere ka Nyagatare.