00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Ubuke n’ibiciro bihanitse ku mbuto y’ibirayi biremereye abahinzi

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 14 December 2018 saa 09:01
Yasuwe :

Bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu Karere ka Musanze bakomeje kugaragaza ko ibura ry’imbuto no kuba ihenze cyane bituma bacika intege mu kubihinga, kuko iyo byeze ibiciro bahabwa bitajyana n’amafaranga baba barashoye.

Aba bahinzi bavuga ko iyo bagiye kugura imbuto y’ibirayi ku isoko bayigura kuri 650Frw, byakwera bikagurishwa make atajyanye n’igiciro cy’imbuto, nayo ugasanga idahagije.

Irankunda Devote yagize ati "Iyo tugiye kugura imbuto y’ibirayi bya Kinigi ku isoko baduca amafaranga 650Frw ku kilo, byakwera tugiye kubigurisha bakaduha 170Frw ku kilo, urumva ko ntaho bihuriye n’igiciro tuba twaguze imbuto. Ikindi kibazo cy’ingutu rero nabwo usanga n’iyo mbuto ikiri nkeya. Rero nk’uko bagiye bakosora amwe mu makosa yagaragaye mu buhinzi bw’ibirayi, n’iki bacyigeho nibura imbuto iboneke ku mafaranga make."

Abakora umurimo wo gutubura imbuto y’ibirayi bagaragaza ko bagifite ibibazo by’ubutaka buto bwo kubikoreraho, ugasanga ntabwo iboneka uko bikwiye.

Nibishaka Thaddée ati "Gutubura imbuto y’ibirayi bigira amategeko abigenga arimo no kugira ubutaka buhagije, ubu nta butaka dufite buhagije bwo gutuburiraho imbuto, ariko na none hari n’abiyitirira uyu mwuga batawukora, imibare yacu ikaba myinshi kandi ntabo.”

“Ikindi abatubuzi baracyiyemera aho usanga avuga ko azatubura toni 10 z΄imbuto y’ibirayi, nyamara nta bushobozi afite. Icyaba cyiza ni uko habaho ubunyangamugayo tukabwizanya ukuri, tukamenya ko imbuto ihari yaba ntayo igatumizwa hanze ariko ikaboneka kandi ibiciro nabyo bikanozwa."

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, mu Karere ka Musanze, Niwemuremyi Jeanine avuga ko ikibazo cy’imbuto y’ibarayi idahagije kigishakirwa igisubizo ku bufatanye n’inzego zitandukanye.

Yagize ati "Hari uburyo imbuto y’ibirayi ituburwa binyuze mu nzira nyinshi, kugira ngo ingemwe ihingwe inshuro eshanu hazavemo imbuto izagera ku muhinzi bikagorana, bisaba izindi nyubako badafitiye ubushobozi. Gusa tugiye gukomeza dukore ubuvugizi dufatanyije n’izindi nzego, bireba imbuto iboneke ku buryo bworoshye."

Iki kibazo kandi abahinzi banakigaragarije abagize Komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu Nteko Ishingamategeko umutwe w’abadepite, ubwo babasuraga bakabona ko abahinzi bakorera mu gihombo, basaba inzego bireba gukurikirana iki kibazo kigakemuka vuba.

Abahinzi bagaragaza ko imbuto y'ibirayi bayibona ibahenze, byakwera bakabigurisha make

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages