Urukiko Rukuru rwa Musanze rwatangaje ko urubanza rw’itsinda ry’abantu 14 rwitiriwe Sengiyumva Jotham ruzasomwa kuwa 12 Gashyantare 2015, nyuma y’uko ubushinjacyaha bubasabiye gufungwa burundu.
Kuva ku wa 11 Ukuboza 2014, urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwumvise ubwiregure bw’abagize iri tsinda ku byaha birindwi baregwa n’ubushinjacyaha birimo ubwicanyi, kugambanira igihugu, ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba, kuba mu mutwe w’ibikorwa by’iterabwoba ugamije guhirika ubutegetsi, guhishira abagizi ba nabi n’ubufatanyacyaha mu bikorwa by’ubwicanyi.
Abaregwa ibi byaha bashinjanya hagati y’abo ndetse Nsengiyumva Jotham ufatwa nk’inkingi ya mwamba muri ibi bikorwa yemeye imbere y’Urukiko ko ariwe wishe umupolisi warushinzwe ubugenzacyaha mu karere ka Musanze.
Nsengiyumva yavuze ibikorwa byose bakoraga babiterwagamo inkunga na guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime.
Urukiko rukuru rwa Musanze rwagaragaje ko ibyaha bishinjwa bariya bantu bose 14 byakozwe bifite aho bihuriye, byitwa uruhurirane mbonezamugambi.
Uwari ukuriye iburanisha, Kayisire Jean Pierre, yasobanuye ko buri uregwa yakoze icyaha gifitanye isano n’icya mugenzi we, agaragaza ko ibyaha byose byakozwe bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Me Nsengiyumva Emmanuel, wari ukuriye ubushinjacyaha nawe yagaragaje ko ibyaha byose byakozwe mu cyiswe "Umunyururu cyangwa uruhererekane”, aha akaba yashimangiye ko buri uregwa agomba guhanwa kimwe n’uwo bareganwa hatitawe ku cyaha cyakozwe.
Ati, "Yaba uwateye gerenade,uwayinjije mu gihugu, uwayibitse n’uwamenye amakuru ko hari gerenade ariko akabihishira bose bagomba guhanwa kimwe.”
Me Nsengiyumva agendeye ku ngino ya 140, 148, 446, 462, 498, 499 n’iya 671 yasabiye abaregwa gufungwa burundu no kwamburwa uburengenzira bwose mu gihugu.
Nyuma yo gusabirwa gufungwa burundu buri urerwa yahawe umwanya wo kugira icyo avuga kuri icyo gihano, abenshi bagendeye ku kuba bemera ibyo baregwa bagiye bahuriza ku gusaba kugabanyirizwa igihano ndetse no kubabarirwa ibyaha bakoze.
Nka Nsengiyumva Jotham witiriwe uru rubanza, yagize ati "Kuba naragaragaje ukuri ku byaha nakoze nkaba mbyemera ndetse nkanabisabira imbabazi ndifuza ko ukuri kose nagaragaje kwagenderwaho maze nkagabanyirizwa igihano”.
Umwe mu baregwa muri uru rubanza, Rukera Emmanuel, umushumba ) mu itorero ry’Abanyanazareti mu karere ka Musanze yemera ibyaha aregwa akavuga ko byamusebeje bikamutera n’ipfunwe.
Ati, "Muri rusange narasebye ubwo nakoranaga n’umwanzi w’igihugu mu migambi mibi mbikuye ku mutima, ndasaba Abanyarwanda bose imbabazi.”
Uru rubanza rwaregwagamo uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Cyuve, Nsengimana Alfred wapfuye arashwe ku itariki ya 16 gicurasi 2014 ashaka gutoroka ubugenzacyaha ku bwa polisi y’igihugu.
Nyuma byaje kuvugwa ko umugore n’abana be bahunze igihugu.
Urukiko rukuru rwa Musanze rwatangaje ko aba baregwa bazakatirwa mu ruhame ku itariki ya 12 Gashyantare 2015 muri sitade Ubworoherane y’akarere ka Musanze saa munani zuzuye.


















TANGA IGITEKEREZO