Kanyarukato yitabye Urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuri uyu wa 16 Nyakanga 2020, nyuma yo kurekurwa agategekwa kujya aburana ari hanze. Uwareze ntiyitabiriye iburanisha ry’uyu munsi.
Bakigera imbere y’urukiko, Kanyarukato Augustin n’umwunganizi we Me Byungura Joseph bagaragarije urukiko inzitizi ziri mu rubanza rwabo zo kuba urukiko rwaregewe rudafite ububasha bwo kumuburanisha.
Bavuze kandi ko uwareze yagombaga kuregera Urukiko rw’ibanze aho kujyana ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse banagaragaza ko kuba Kanyarukato yari umukozi wa Leta yari afite uburenganzira bwo gufunga.
Urukiko rumaze kumva inzitizi z’uregwa n’umwunganizi we mu mategeko, bwahaye ijambo Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Bugirande Museruka John ngo bugire icyo buvuga kuri izo nzitizi.
Ubushinjacyaha bwavuze ko inzitizi zose nta shingiro zifite aho bwahereye ku nzitizi y’ububasha bw’urukiko, bwifashisha ingingo ya 151 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018.
Iri tegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ku itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko rivuga ko "Umuntu wese, akoresheje kiboko, ubushukanyi cyangwa ibikangisho, utwara cyangwa utuma batwara, ufungirana cyangwa utuma bafungirana umuntu uwo ari we wese mu buryo butemewe n’amategeko, aba akoze icyaha.’’
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi. Iyo uwakorewe kimwe mu bikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ari umwana, igihano kiba igifungo kirenze imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi.
Aha niho Ubushinjacyaha bwahereye bugaragariza urukiko ko iki cyaha kiregerwa mu Rwisumbuye.
Ku nzitizi ya kabiri yo kuvuga ko yari yemerewe gufunga nk’umukozi wa Leta, Ubushinjacyaha bwisunze ingingo ya 285 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ku gushyira umuntu mu buroko mu buryo bunyuranije n’amategeko ryo rivuga ko ‘Umukozi wa Leta wese ushyira umuntu muri kasho cyangwa muri gereza cyangwa akamurekeramo binyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kingana n’icyo uwo yarenganyije yamazemo kinyuranye n’amategeko n’ihazabu itari munsi ya 100 000 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.’
Kanyarukato Augustin n’umwunganizi we Me Byungura Joseph bakomeje gushimangira ko Munyaneza atagombaga kuregera RIB ahubwo ko yagombaga kuregera urukiko.
Umwanzuro ku iburanisha ry’uyu munsi uzasomwa ku gicamunsi cyo ku wa 30 Nyakanga 2020 saa Cyenda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!