Uwo mugore ukomoka mu Karere ka Kirehe yahuye n’Umunyamakuru wa IGIHE mu Mujyi wa Musanze ahagana saa Munani z’ijoro, avuga ko yaje gukora umwuga w’uburaya aturutse mu Mujyi wa Kigali aho yari yarashatse umugabo baza gutandukana.
Umujyi wa Musanze awumazemo amezi atandatu akora uburaya kuko yabanje kubukora atwite.
Yavuze ko mu buzima yahuye n’ibibazo kuko akiba iwabo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Gahara mu Kagari ka Muhamba, yatewe inda imburagihe afite imyaka 17 y’amavuko.
Nyuma agize imyaka 23 yasigiye umwana nyirakuru ajya mu Mujyi wa Kigali ashaka umugabo w’umumotari ariko ntibasezerana. Nyuma y’umwaka yananiranywe n’uwo mugabo baratandukana ariko yari yaramaze kumutera inda.
Yahise yerekeza i Musanze mu mujyi aho akodesha inzu y’ibihumbi 13 Frw ahitwa mu Gashangiro.
Ati “Ku manywa nirirwa mu rugo nita ku mwana noneho nijoro saa Tatu nkamuheka nkaza mu muhanda. Iyo ngize amahirwe nkabona umugabo turyamana akanyishyura ntaha kare ariko iyo mubuze nshobora no kugeza mu gitondo.”
N’ubwo umwana we aba yamufubitse, iyo witegereje uko amuzererana mu mbeho y’igicuku ubona biteye impungenge.
Yavuze ko abagabo baboneka ku buryo mu ijoro rimwe ashobora gucyura agera ku bihumbi 15 Frw.
Iyo abonye umugabo basambana, bajya mu cyumba bakabikora umwana akamuryamisha ku ruhande.
Abajijwe icyatumye yiyemeza gukora uburaya yavuze ko ari ubuzima bugoye abamo.
Ati “Ubuzima bwarangoye kuko n’umugabo namuhamagaye mubwira ko nabyaye ahita akupa telefone. Mama ntabwo azi ibiri kumbaho kuko azi ko ngikora muri salon ariko azi ko umugabo twatandukanye.”
Uwo mugore avuga ko mu buraya akora akunze kugorwa n’abagabo baza bakamubwira ko bashaka ko baryamana batikingiye, akagira impungenge ko bamwanduza agakoko gatera Sida.
Gusa bitewe n’uko aba yaje gukorera amafaranga ahitamo kubyemera bakaryamana.
Ati “Icyo gihe wowe ureba inyungu zawe; ibintu ni bibiri, niba niyemeje gukorera amafaranga urayakorera, niba wiyemeje kuramira ubuzima bwawe urabireka.”
Yavuze ko kwandura Sida abifata nk’impanuka mu zindi kuko igihe yari atwite yemeraga ibyo abagabo bamubwiye bakaryamana batikingiye kandi akimara kubyara yahise aboneza urubyaro.
Ati “Igihe cyose Imana yagutanze ushobora kwandura kuko n’ako gakingirizo gashobora gucika cyangwa imodoka ikakugonga ugapfa.”
Inshuro nyinshi yabajijwe icyo yapfuye n’umugabo we cyatumye amuzinukwa ajya gukora umwuga w’umuraya yanze kukivuga.
Azi gutunganya umusatsi n’inzara
Yakomeje avuga ko kuba akora umwuga w’uburaya ari amaburakindi atuma ashakishamo amafaranga yo kubaho.
Ikindi ni uko mu muhanda aho ategera abagabo haba hari abandi bakobwa kandi abona bamureba nabi akagira impungenge ko bashobora kuzamugirira nabi.
Yavuze ko mbere yo kujya gukora uburaya yabanje gukora muri salon de coiffure atunganya umusatsi w’abakiliya mu buryo bwo gusuka no gusokoza ndetse no kudefiriza ariko azi no gutunganya n’inzara.
Ati “Amafaranga narayabonaga iyo byagendaga neza kuko k’umunsi hari igihe nabonaga nk’ibihumbi 10Frw.”
Icyatumye abireka akajya mu buraya ni uko ngo yacikaga intege akagira n’iseseme.
Ati “Ibintu biratandukanye, nonese wadefiriza umuntu uri gucira buri kanya cyangwa uri gucika intege ukicara? Ibyo ntabwo byashoboka kuko akazi ko muri salon gasabaumwanya n’imbaraga.”
Abajijwe niba ateganya kureka uburaya yasubije ko namara gukuza umwana we azareba ikindi cyerekezo cy’ubuzima.
Mu buzima bwe avuga ko adashobora kuzongera gushaka umugabo kuko yazinutswe ibyo kubaka urugo.
Mu Mujyi wa Musanze mu bice byo mu Ibereshi hakunze kugaragara abakobwa benshi barimo abakuru n’abato, bakora uburaya bateze abagabo mu masaha y’umugoroba na nijoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!