00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Umugabo w’imyaka 38 yasanzwe yimanitse mu giti mu ishyamba

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 13 May 2017 saa 03:33
Yasuwe :

Umugabo witwa Sebishyimbo Emmanuel yasanzwe yimanitse mu giti mu ishyamba riherereye mu Mudugudu wa Nyabageni, mu Kagari ka Kabazungu mu Murenge wa Musanze.

Aya makuru y’uko Sebishyimbo yiyahuye yamenyekanye mu gitondo cyo kuwa Kane tariki ya 11 Gicurasi 2017 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascène yatangarije IGIHE ko uyu mugabo bivugwa ko yiyahuye bitewe n’uko umugore we yamucaga inyuma.

Yagize ati “Nibyo yariyahuye ariko byabaye mu ijoro ryo ku wa Kane; yashyinguwe ejo gusa bivugwa ko yiyahuye kubera amakimbirane yari afitanye n’umugore we ngo kuko yamucaga inyuma.”

Yakomeje avuga ko ibintu nk’ibi bitari bisanzwe bigaragara mu Karere ayobora ndetse anaboneraho gusaba abaturage kujya batanga amakuru yo mu ngo zifitanye amakimbirane mu rwego kwirinda impfu nk’izi.

Uyu mugabo yasize umugore n’abana bane barimo abakobwa batatu n’umuhungu umwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages