Uyu mugabo yashakanye n’umugore batandukana bafitanye umwana, ashakira undi mu nzu yabanagamo n’uwa mbere, umugore agarutse kuburana inzu undi afata icyemezo cyo kuyisenya ubuyobozi bw’ibanze buramutesha bwiyambaza Polisi atabwa muri yombi.
Ubwo uwo mugore bashakanye mbere yagarukaga ku wa 16 Mutarama 2024, yagejeje ikibazo cye ku nteko y’abaturage, bagishakira igisubizo ariko uwo mugabo ntiyanyurwa n’uburyo gikemuwemo ni ko kwigira inama yo kujya gusenya inzu babagamo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, yemeje aya makuru y’itabwa muri yombi ry’uyu mugabo asaba abaturage kujya batanga amakuru y’ingo zifitanye amakimbirane.
Yagize ati "Ubutumwa duha abaturage ni ugutangira amakuru ku gihe ku ngo zifite amakimbirane hagakumirwa icyaha kitaraba no kwirinda gukoreshwa na kamere niba abashakanye hari ibyo batumvikanaho bakwiye kugana inzego z’ibanze zikabakemurira ibibazo byakwanga bakagana ubutabera."
Kuri ubu uyu mugabo acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu Karere ka Musanze mu gihe iperereza riri gukorwa ngo hamenyekane byinshi kuri iki kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!