Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mutarama 2020, ubwo uyu mugabo yasangaga abantu bo mu muryango umwe bari mu rugo ari batanu akabahukamo akabatema, n’abari baje gutabara agatemamo babiri bagakomereka.
Abaturanyi bavuga ko yari afite uburwayi bwo mu mutwe ariko budahoraho, kuko ngo iyo yabaga atafashwe yabaga akora akazi gasanzwe, abaturage bakamuha ibiraka byo gutema no gutunda ibiti.
Mu bo yatemye harimo Nyirabatezi Sarah wahise ahasiga ubuzima na nyirabukwe Nzayirwanda Isabelle w’imyaka 100 y’amavuko we yaciye ukuguru, akomereza ku muhungu wa nyakwigendera n’umwuzukuru we ubu urembeye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, umukazana we n’abaturanyi babiri bari batabaye.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve, Uwabera Alice, yemeje aya makuru, avuga ko bahise batabara uwo muryango, umugabo agashyikirizwa inzego z’umutekano.
Ati "Uyu mugabo wari usanzwe afite ikibazo cyo mu mutwe, ariko akaba yakigiraga rimwe na rimwe, yatemye abantu barindwi, batanu bakomoka mu muryango umwe abandi babiri bari abaturanyi b’uyu muryango, gusa umwe we yahise apfa, twihutiye gutabara ubu ari mu maboko ya RIB".
Uretse umwe wakomeretse cyane ubu urwariye CHUK, abandi bakomeretse barimo kwitabwaho mu bitaro bya Ruhengeri.



















TANGA IGITEKEREZO