Ubwo hagagwa akavura gake ejo kuwa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira, nibwo umwe mu bakozi b’ishuri rikuru rya Ines Ruhengeri rikorera mu Karere ka Musanze, Rwamihigo Wellars wari utuye mu Murenge wa Rwaza mu Kagari ka Musezero yakubiswe n’inkuba ahita ahasiga ubuzima.
Ayinkamiye Sylivia wari kumwe na nyakwigendera yatangarije IGIHE ko ahagana saa cyenda ubwo bari bavuye ku kazi, bageze ku kibuga cy’umupira giherereye inyuma ya Ines yumvise inkuba ikubise agahita yikubita hasi yajya kubyuka akabona uwo bari kumwe ntakibasha guhumeka.
Ayinkamiye ubu nawe urwariye ku Bitaro bya Ruhengeli avuga ko aho yabakubitiye hari n’abandi bantu akaba atiyumvisha uburyo ari bo bahuye n’iri sanganya.
Aya makuru kandi yemejwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza Manzi Claude wavuze ko ibi abifata nk’ikiza kuko bitari bisanzwe muri aka gace. Gusa akomeza avuga ko nyirabayazana w’ibi byose ari uko aka gace kari hafi y’imisozi miremire n’ibirunga.
Andi makuru yatanzwe na bamwe mu bari hafi y’aho iyi mpanuka yabereye bavuga ko nyakwigendera yavugiraga kuri telefoni ubwo iyo nkuba yakubitaga.
Rwamihigo yari asanzwe akora isuku mu busitani bw’ibihingwa muri Ines.
Rwamihigo witabye Imana yari afite imyaka 28 akaba asize umugore n’umwana umwe.
Uretse uyu mugabo, andi makuru agera kuri IGIHE ni uko mu masaha ya nimugoroba nanone inkuba yakubise umwe mu bashinzwe umutekano wari ahitwa Bisate mu Murenge wa Kinigi, mu gace kagize ibirunga nawe akahasiga ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO