Aba bafashwe ku Gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru taliki 24 Mutarama 2021, ubwo Polisi ikorera muri ako Karere yahabwaga amakuru ko hari abantu banyweraga mu kabari gaherereye ahazwi nka Nyarubande mu Mujyi wa Musanze.
Polisi yahageze maze isanga barimo banywa bakinze umuryango wo ku muhanda, bamwe baca inyuma bariruka hagafatwamo umunani.Mu bafashwe harimo umwe umu ofisiye muto ufite ipeti rya Chief Inspector of Prison (CIP).
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa RCS, SSP Pelly Gakwaya Uwera yavuze ko aya makuru atayemeza kuko atari yayamenya ariko ko niba ari uko bimeze bagomba kubihanirwa nk’abandi banyarwanda bose barenze ku mabwiriza.
Yagize ati " Ayo makuru sinari nayamenya ariko niba ari uko babikoze, babikoze ku giti cyabo bagomba kubihanirwa nk’abandi banyarwanda bose bishe amabwiriza".
Aba bafashwe kuri ubu, bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza hamwe n’imodoka ya y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS bari baparitse imbere y’ako Kabari.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!