Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera.
Ati ‘‘Uriya munyeshuri yafashwe koko yashyikirijwe RIB, ubwo ibindi RIB irimo irakora iperereza ngo irebe uko byagenze byose.’’
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Ibizamini mu mashuri y’Uburezi bw’Ibanze n’amashuri y’Ubumenyingiro, Camille Kanamugire, na we yabwiye IGIHE ko aya makuru yamugezeho ariko inzego zibishinzwe ziri gukurikirana ngo hamenyekane ukuri kwayo.
Ati ‘‘Twacyumvise ariko turimo kugikurikirana n’inzego zibishinzwe ngo tumenye ukuri kwabyo.’’
Bivugwa ko uwo munyeshuri yafatanwe telefoni tariki 31 Nyakanga 2023, igenzuwe bigaragara ko icyo kizamini bari bagihawe kuri Whatsapp irimo abantu 19, bakaba baragihawe ku mugoroba wa tariki 30 Nyakanga 2023.
Bivugwa ko uwafatanywe iyo telefoni yavuze ko ikizamini bagihawe n’umwarimu wabo, nubwo nta makuru arambuye kuri byo IGIHE iramenya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!