00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Umunyonzi n’uwo yari atwaye baguye mu mpanuka

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 3 March 2022 saa 07:49
Yasuwe :

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Werurwe 2022, umunyonzi wari utwaye umugore yagonze imodoka ayiturutse inyuma bituma we n’uwo yari atwaye bahasiga ubuzima.

Iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Kiryi mu Kagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, hafi y’ikiraro cya Mukungwa winjira mu Mu Mujyi wa Musanze.

Iyi mpanuka yabaye ubwo umunyonzi witwa Uwamahoro Marcel w’imyaka 37 wavaga mu Mujyi wa Musanze yerekeza kuri Mukungwa ahetse Mukeshimana Fortune w’myaka 43 bagonze imodoka nto bagahita bapfa.

Ubwo bayigongaga bayiturutse inyuma, bahise bagwa mu muhanda mu kindi cyerekezo maze indi modoka ihita ibakandagira.

Umuhuzabikorwa w’ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, yemeje aya makuru anihanganisha imiryango y’ababuze ababo, aboneraho kwibutsa abakoresha umuhanda kurushaho kubahiriza amategeko agenga ikoreshwa ry’umuhanda kuko iyo atubahirijwe biteza impanuka zitwara ubuzima bw’abantu.

Yagize ati"Abakoresha umuhanda basabwa kubahiriza amategeko yo kuwugendamo kuko iyo yirengangijwe biteza impanuka. Tuributsa abatwara amagare (abanyonzi) kwirinda umuvuduko no kugenda neza mu gisate cy’umuhande barimo bashyiramo intera ihagije, birinda gufata inyuma ku modoka igenda ndetse n’abatwaye ibinyabiziga basabwa korohera abatwara amagare ntibabagendere nabi kuko na byo ari bimwe mu biteza impanuka."

Nyuma y’uko ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda rikurikiranyeiby’iyi mpanuka abashoferi ndetse n’ibinyabiziga bari batwaye bajyanwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza ngo hakomeze iperereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages