Umukuru w’ubugenzacyaha mu karere ka Musanze, IP Mucyurabuhoro Clement yahitanwe n’abagizi ba nabi kugeza ubu bataramenyaka, ubwo yari ageze iwe, ahagana saa mbiri z’umugoroba wo ku wa 19 Ukuboza 2013.
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu ACP Damas Gatare, ubwo yaganiraga na IGIHE yadutangarije ko uwo mupolisi yarashwe ubwo yatahaga avuye mu kazi, akahasiga ubuzima. Yagize ati “Kugeza ubu iperereza riracyakomeza ngo tumenye abakoze ayo marorerwa.”
Amakuru atugeraho avuga ko abarashe awo mupolisi bari bikinze aho ataha, ndetse banakomekeje umukozi we ubu akaba ari mu bitaro bya Ruhengeri.



















TANGA IGITEKEREZO