00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Umurambo w’umugabo watoraguwe mu rugo rw’uvugwaho gukora uburaya

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 15 October 2024 saa 08:30
Yasuwe :

Mu Mudugudu wa Kabaya mu Kagari ka Buramira mu Murenge wa Kimonyi ho mu Karere ka Musanze mu rugo rw’uwo bivugwaho gukora uburaya, hasanzwe umurambo w’umugabo bikekwa ko yari yagiye gusambana.

Umurambo w’uyu mugabo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukwakira 2024, mu mbuga yo k’uyu mugore wahise atabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yemeje aya makuru, asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe ku bantu bafitanye amakimbirane kugira ngo ibibazo byabo bishakirwe umuti icyaha gikumirwe kitaraba.

Ati "Uyu munsi nibwo hamenyekanye amakuru ko umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 bamusanze yapfuye aryamye mu Mudugudu wa Kabaya , Akagari ka Buramira mu Murenge Kimonyi. Hatangiye iperereza hafashwe umuntu umwe ukekwa, ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza."

Nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo, uyu mugore ukekwaho kuba indaya yahise atabwa muri yombi kugira ngo iperereza rikorwe hamenyekane icyateye urupfu rw’uyu mugabo kuko hari n’amakuru yavugaga ko yiriwe asangira n’uwo mugore.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages