00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Imirambo y’abagore babiri barohamye muri Ruhondo yabonetse

Yanditswe na Claude Bazatsinda
Kuya 23 February 2022 saa 08:13
Yasuwe :

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Gashyantare 2022 nibwo habonetse imirambo y’abagore babiri barohamye mu Kiyaga cya Ruhondo ku mugoroba wo ku wa 19 Gashyantare 2022.

Ubwo iyi mpanuka y’ubwato buto yabaga, abagore babiri barimo Dusengimana Béatrice w’imyaka 31 na Nyiramacyababo Angelique w’imyaka 35 bahise barohama naho umugabo umwe n’abana b’abahungu babiri barimo n’uwari ubutwaye w’imyaka 12 bo barayirokoka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo imibiri ya ba nyakwigendera yabonetse ireremba hafi y’inkombe z’Ikiyaga cya Ruhondo ku ruhande rw’Umurenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashaki, Munyentwali Jean Damascene, yemeje aya makuru avuga ko kuri ubu imibiri yari yarohamye mu Kiyaga cya Ruhondo yamaze kuboneka ubu ikaba igiye kujyanwa kwa muganga ngo ikorerwe ibizamini.

Yagize ati" Muri iki gitondo nibwo twabonye imibiri y’abagore bari barohamye mu kiyaga cya Ruhondo, ubu turi gufatanya n’izindi nzego za RIB igiye kujyanwa kwa muganga kugira ngo hakorerwe ibizamini."

"Impamvu dukeka yatumye batinda kuboneka ni uko ari harehare harengeje metero 40 z’ubujyakuzimu kandi habamo isayo niyo ashobora kuba yarabafashe bagatinda kuboneka, ikindi kuri izo metero haba hariyo umwijima mwinshi batabona neza."

Imirambo y’aba bagore yabonetse muri iki gitondo nyuma y’iminsi itanu impanuka ibaye.

Bombi barohamye ubwo bavaga mu Murenge wa Kinoni mu Karere ka Burera kurema isoko ryo mu Gahunga, bageze aho bari kwambukira ngo bajye mu Murenge wa Gashaki mu Karere ka Musanze basanga ubwato busanzwe bukoreshwa butari gukora.

Bahawe umwana w’imyaka 11 ngo abambutse agarure ubwato buto butagira moteri bageze mu kiyaga benda gusoza urugendo bahura n’umuyaga buriyubika bagwamo batatu bararokoka abandi babiri bagwamo bakomeza gushakishwa aribwo babonetse uyu munsi barapfuye.

Mu Biyaga bya Ruhondo na Burera hakunze kubamo ubwto buto butagira moteri bukunze kwifashishwa n’abarobyi n’abahinzi, bakomeza kugirwa inama yo kudapakira ibintu n’abantu barengeje ubushobozi bwabwo kuko bikunze guteza impanuka.

Imirambo y’abagore babiri barohamye muri iki kiyaga cya Ruhondo wabonetse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages