Ni amakuru yamenyekanye ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro kuri uyu wa 03 Kamena 2020, aho bivugwa ko yatemwe na mugenzi we witwa Flodouard Dushimimana wahise yishyikiriza Polisi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Triphose Murekatere avuga ko aya makuru bayamenye saa mbiri n’igice z’ijoro, aho bahageze bagasanga uwabikoze yahise yishyikiriza Polisi.
Yagize ati "Amakuru y’urupfu rw’uyu Habimana twayamenye ahagana saa mbiri n’igice, twahise tujyayo koko dusanga yishwe bamutemye, uwamutemye akaba ari na mugenzi we bakoranaga mu rubyiruko rw’abakorerabushake, gusa twasanze yamaze kwishyikiriza polisi yo muri uyu Murenge ubu bakaba bagiye gukurikirana icyabimuteye".
Uyu Habimana yakoraga ibikorwa by’ubukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Covid-19, mu isantere ya Muko, ariko akaba yabifatanyaga n’akandi kazi ko gufotora n’ibindi yahakoreraga, akaba yishwe ari naho yari avuye.
Umwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango Uwiduhaye Josephine nawe avuga ko bababajwe bikomeye n’urupfu rw’uyu Habimana, bagasaba ko uwabikoze yahanwa bikabera abandi urugero.
Yagize ati "Namenye aya makuru saa kumi n’imwe za mu gitondo, uyu nyakwigendera yari inshuti yacu ya hafi, yagiraga umurava n’ubushake mu byo akora, nta muntu bagonganaga aho atuye, twababaye cyane gusa uwabikoze akurikiranwe ahanwe n’amategeko bibere urugero abandi bagifite umutima w’ubunyamaswa"
Habimana yari yarashakanye na Nyirazaninka akaba asize abana babiri bari barabyaranye, ubu umurambo we uri ku Bitaro bikuru bya Ruhengeri, aho wamaze gukorerwa isuzuma, ubu bakaba barimo kwitegura kumushyingura kuri iki gicamunsi.



















TANGA IGITEKEREZO