Iyi nka y’ikimasa Bizumuremyi Jean Bosco yayigurishije n’itsinda ry’ikimina ngo bayiyakize mu mpera z’umwaka. Iki kimasa cyavutse ku nka ya Girinka, uyu mugabo yari yakigurishije mu gihe ataritura nk’uko amabwiriza abiteganya.
Ubwo IGIHE yageraga ku Biro by’Akagari ka Rwambogo, aho iki kimasa na nyina byari byazanywe kugira ngo nayo itagurishwa, yavuganye n’uwo Muyobozi w’Umudugudu wa Runyangwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ako Kagari.
Bizumuremyi, yagize ati "Inka nari nayigurishije ariko mu minsi ishize nahuye n’ikibazo mpfusha mukuru wanjye, nahise njya muri ibyo ariko ubu nari niteguye ko inyana yo kwitura nyibona muri iyi minsi kuko aho nayitegesheje bambwiraga ko yabonetse, nateganyaga kugura iy’ibihumbi 250 Frw ariko ikimasa cyo nakigurishije ibihumbi 270 Frw."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwambogo, Irakoze Umutoni Sandra, yavuze ko mbere yo kugaruza iki kimasa ndetse na nyina, babanje kumenya amakuru ko inka yagombaga kwiturwa itakiba aho yavukiye barakurikirana basanga yaragurishijwe.
Ati "Iki kimasa kimaze ibyumweru bibiri cyarabuze ariko icyo gihe twahise dukurikirana amakuru tugera aho tumenya aho cyagurishijwe ku bantu bari ku kibaga mu kimina cy’umunsi mukuru, ubu twazigaruje zose.”
“Ibi ntabwo byemewe kuko yayigurishije na komite ya Girinka ku mudugudu itabizi kandi amabwiriza arasobanutse ko komite zose guhera ku mudugudu kugeza ku y’umurenge baba babizi ari nabo babifataho umwanzuro."



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!