00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Umuyobozi wa PAIGELAC aranyomoza abavuga ko yaburiwe irengero

Yanditswe na

isaïe Mbonyinshuti

Kuya 4 July 2014 saa 06:51
Yasuwe :

Dusabimana Audace, umukozi wa RAB mu mushinga PAIGELAC ukora ibijyanye n’uburobyi bw’amafi arahakana ibivugwa ko yari yabuze, aho bamwe bavugaga ko yaba atakibarizwa iwe mu rugo.
Uyu muyobozi w’uyu mushinga yatangarije IGIHE kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Nyakanga 2014 ko ibimaze iminsi bivugwa ko yaba yarabuze ari ibihuha bigamije gusenya.
Nyuma y’uko umuhango wo Kwita izina ingagi urangiye, umunyamakuru wa IGIHE yabajije Audace nawe wari witabiriye uyu muhango icyaba cyihishe inyuma (…)

Dusabimana Audace, umukozi wa RAB mu mushinga PAIGELAC ukora ibijyanye n’uburobyi bw’amafi arahakana ibivugwa ko yari yabuze, aho bamwe bavugaga ko yaba atakibarizwa iwe mu rugo.

Uyu muyobozi w’uyu mushinga yatangarije IGIHE kuri uyu wa kabiri tariki ya 01 Nyakanga 2014 ko ibimaze iminsi bivugwa ko yaba yarabuze ari ibihuha bigamije gusenya.

Nyuma y’uko umuhango wo Kwita izina ingagi urangiye, umunyamakuru wa IGIHE yabajije Audace nawe wari witabiriye uyu muhango icyaba cyihishe inyuma y’ibihuha byahwihwiswaga ko yaba yarabuze aho byatangiye kuvugwa kuva ku itariki 12 Kamena 2014, asubiza ko mu gihe u Rwanda rwinjiye mu muryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC), bisaba umuntu wese gukora cyane ku buryo umuntu agera ku kigero cy’ibihugu bituranyi nka Kenya.

Dusabimana avuga ko ari yo mpamvu rimwe na rimwe umuntu ashobora gukuraho telefone kugira ashyire ingufu nyinshi mu kazi k’iwe cyangwa agatembera bityo bamwe bamaze igihe batamubona bakaba ariho bahera bavuga ko yabuze.

Ati “Njyewe sinigeze mbura, ibyo byose mwumva ni ibihuha biba bigamije gusenya uretse ko mu cyumweru gishize hari ahantu nari narazindukiye, nkeka ko ariyo nkomoko y’ibyo bihuha mwumvishe”.

Spt Hitayezu Emmanuel umuvugizi wa police mu Ntara y’Amajyaruguru avuga ko nta mpamvu yo kwihutira gukwiza ibihuha ko umuntu yabuze dore bamwe mu muryango we bari bataragera kuri police ngo barangishe umuntu wabo.

Hitayezu akomeza avuga ko ibyo bihuha biba bigamije kurangaza abaturage bikababuza guhinga ndetse no kwikorera imirimo yabateza imbere. Akaba ari yo mpamvu aboneraho umwanya wo gusaba abaturage kujya bagana polisi bakayigezaho ibibazo baba bafite aho gukwiza ibihuha.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages