Uyu mwana w’imyaka 17, yarohamye muri uyu mugezi tariki 9 Nyakanga 2026 ubwo yari kumwe n’abandi bana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaza, Nkurunziza Faustin yabwiye IGIHE ko uyu mwana yajyanye n’abandi bari bagiye kumwigisha koga ararohama.
Ati “Umwana yajyanwe na bagenzi be basanzwe bazi koga mu mugezi wa Mukungwa bagiye kumwigisha, amazi akimara kumutwara baratabaje dukomeza gufatanya na Polisi gushakisha, ariko arabura ku gice cy’urugomero rwa Mukungwa I ari nacyo yarohamiyeho, byasabye ko bagomera amazi bayarekura ari menshi uwo mwana aboneka ku rugomero rwa Mukungwa II ejo hashize, tariki 11 Nyakanga 2026 yapfuye.”
Gitifu Nkurunziza yaboneyeho gusaba ababyeyi kutibagirwa inshingano zabo zo kuba hafi abana babo bari mu biruhuko, ndetse ko na Leta mu gushyiraho akayo yashyizeho gahunda y’Intore mu biruhuko, kugira ngo bafashwe mu bikorwa by’imikino n’imyidagaduro mu kubarinda ubuzererezi, kugira ngo bazasubire ku ishuri bagifite uburere.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ushyingurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!