00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Undi mukobwa w’imyaka 17 bamusanze mu muhanda yishwe

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 28 February 2015 saa 12:48
Yasuwe :

Nyuma y’amezi 2 mu Murenge wa Nyange hishwe umwana w’umukobwa, mu Murenge wa Gataraga na ho habonetse umurambo w’undi mukobwa w’imyaka 17 wishwe mu ijoro ryo kuwa kane tariki ya 26 rishyira iryo kuwa gatanu tariki ya 27 Gashyantare 2015, aho bikekwa ko yishwe amaze gusambanywa.

Nk’uko Roger Ruberwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gataraga yabitangarije IGIHE, uwo mwana w’umukobwa wishwe yitwa Nyiramugisha, akaba yariciwe mu mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Rubindi, muri uwo murenge wo mu Karere ka Musanze.

Ruberwa yagize ati “Umurambo we twamubonye mu masaha ya saa ine z’ijoro, mu muhanda ugana ku bigega by’amazi…Bigaragara ko yatewe icyuma.”

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uwo mukobwa yari asanzwe yicururiza avoka n’utundi tuntu duciriritse mu isoko, akitahira iwabo.

CIP Andre Hakizimana, Umuvugizi wa Pilisi mu Ntara y’Amajyaruguru yatangarije IGIHE ko nyuma yo kumenya ubwo bugizi bwa nabi, hatawe muri yombi umuntu umwe, ukekwaho ubwo bwicanyi bwakorewe Nyiramugisha, uwo akaba ari we watanzweho amakuru y’uko yaba ari we baherukana bwa nyuma.

CIP Hakizimana yirinze kwemeza urupfu Nyiramugisha yishwe, maze agira ati “…Twataye muri yombi umuntu umwe. Uwo murambo wari wakomeretse, bigaragara ko iyo adakomeretswa atari gupfa.”

Umuvugizi wa Polisi yakomeje avuga ko hategerejwe ibisubizo bya muganga ngo hamenyekane neza uburyo Nyiramugisha yishwemo n’icyo yicishijwe n’ubwo ababonye uwo murambo bemeza ko yatewe icyuma, bakanakeka ko yaba yari amaze gusambanywa ku gahato.

Uwo muntu umwe watawe muri yombi acumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Busogo mu gihe hagikorwa iperereza ngo hamenyekane neza iby’ubwo bugizi bwa nabi bwakorewe Nyiramugisha, icyabuteye, n’uwabukoze ngo abihanirwe.

Nyiramugisha yishwe nyuma y’amezi 2 mu Murenge wa Nyange hishwe undi mwana witwa Nikuze Xaverina w’imyaka 14 wishwe urw’agashinyaguro ku wa Kane tariki 24 Ukuboza, nyuma yo gusambanywa ku gahato.

Abasore babiri, umwe w’imyaka 17 n’undi w’imyaka 20, bishe Nikuze bo batawe muri yombi ndetse bahita banemerera Ubushinjacyaha ko ari bo bamwicishije ibiti n’amabuye nyuma yo kumusambanya ku gahato, bakavuga ko babitewe n’isindwe ikabije y’inzoga nyinshi banyweye, banywera amafaranga bari bakuye mu birayi.

Mu Murenge wa Nyange si ubwa mbere hari hagaragaye ubwicanyi bugeretseho no gushinyagurira umurambo, kuko mu Gushyingo 2014, mu mugezi watoraguwemo umurambo wa Nikuze na bwo hari hatoraguwe umurambo w’umwana w’imyaka ine, wari wishwe atemaguwe mu mutwe.

Nk’uko Umuyobozi w’Umurenge wa Nyange yigeze kubitangariza IGIHE, izo mfu zombi zahuriraga ku kuba zaribasiye abana b’abakobwa, bituma hanakekwa ko babanza gusambanywa, gusa ngo bikaba bikorwa n’abantu baba banyoye ibiyobyabwenge.

Ushingiye kuri ibi wakwemeza ko ubwo bugizi bwa nabi buterwa no kunywa ibiyobyabwenge, ariko Umuvugizi wa Polisi we yemeza ko abantu batandukana mu myumvire, bityo kwigisha kubahiriza uburenganzira bwo kubaho umuntu agenerwa n’Itegeko Nshinga n’andi mahame y’Uburenganzira bwa muntu, bikaba ari ibyo guhozaho.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rigenera umuntu uburenganzira bwo kubaho, ndetse n’Itegeko Ngenga rishyiraho Amategeko ahana, mu ngingo ya ryo y’140, rigateganya igihano cy’igifungo cya burundu ku muntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubwicanyi.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages