Ni urubanza rwari kuburanishwa mu mizi kuri uyu wa 24 Kamena 2020 n’Urukiko rwisumbuye rwa Musanze, ku byaha baregwa, ariko rusubikwa kuko uyu Sebashotsi Gasasira Jean Paul atabashije kwitaba.
Umwunganizi we yavuze ko impamvu umukiriya we atabashije kwitaba ari uko yahawe amakuru saa moya n’igice zo muri iki gitondo ko arwaye.
Umushinjacyaha we yagaragaje ko kuba bivugwa ko Sebashotsi atitabye urukiko kuko arwaye nta kimenyetso cyerekana ko arwaye kandi mu rukiko hagomba gukora ibimenyetso atari amagambo, yanagaragaje ko Sebashotsi n’ubundi nta bushake bwo kwitaba urukiko yagaragaje, aho bamushyiriye inyandiko imusaba kwitaba (Assignation) akanga kuyisinyaho nk’uko bigaragara muri ’systeme’.
Muri uru rubanza kandi hari kuburana uwitwa Maniriho Martin, undi mu Dasso uregwa icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ariko akaba atarigeze afatwa mbere kuko atigeze aboneka. Uyu nawe yavuze ko atiteguye kuburana kuko yabimenyeshejwe muri iki gitondo ndetse n’umwunganizi we akaba atabonetse.
Urukiko rwahise rwemeza ko uru rubanza rwimurirwa kuwa 29 Kamena saa mbiri za mugitondo, kugira ngo abaregwa bose bazabe bamaze kuboneka kandi biteguye.
Uru rubanza kandi ruzanaregerwamo indishyi kuri Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste bakubiswe na Sebashotsi na bagenzi be.



















TANGA IGITEKEREZO