Iki gikorwa cyo gusura urwibutso cyabaye kuwa gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2015 mu rwego rwo kurushaho gusigasira amateka ya Jenoside no guharanira ko itazongera ukundi.
Umuyobozi wa Rwanda Young Generation, Muhozi Joseph, yavuze ko n’ubwo bamwe mu banyamuryango bafite Jenoside yabaye batari mu Rwanda, nabo bashenguwe nayo akaba ariyo mpamvu bafashe ingamba zo gukumira icyasubiza Abanyarwanda mu icuraburindi, banagenera ubufasha butandukanye abagizweho ingaruka nayo.
Uru rubyiruko rwaremeye kandi umupfakazi witwa Kabaraza Speciose rumuha inka ndetse n’inkunga y’amafaranga azifashisha ashaka umusumba wayo.
Kabaraza Speciose yatangarije IGIHE ko yishimiye igikorwa cy’uru rubyiruko aho yagize ati “Ni ukuri uru rubyiruko Imana izarwiture kandi n’urundi rubyiruko ruzarwigireho kuko nabonye rufite umutima w’impuhwe”.
Yakomeje avuga kandi ko nyuma y’uko hari urubyiruko rwagize uruhare muri Jenoside, iyo abonye urubyiruko rukora ibikorwa by’ubwitange harimo no kuremera abagizwe incike na Jenoside bimuha icyizere ko ntawe uzongera kuzana amacakubiri mu banyarwanda.
Umuryango Rwanda Young Generation Forum uhuje urubyiruko rukora imirimo y’ubukorerabushake itandukanye. Ufasha mu gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kubigisha uburyo bwo kwizigama bamaze kugeza mu turere 26 bakorana n’amatsinda y’urubyiruko.
[email protected]
twitter:@mbonyinshutiI



















TANGA IGITEKEREZO