00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Musanze: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwunamiye abazize Jenoside

Yanditswe na

Isaïe Mbonyinshuti

Kuya 17 May 2015 saa 04:44
Yasuwe :

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwibumbiye mu muryango Rwanda Young Generation Forum, rwasuye urwibutso rwa Muhoza ruherereye mu Karere ka Musanze rwunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi barushyinguyemo.

Iki gikorwa cyo gusura urwibutso cyabaye kuwa gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2015 mu rwego rwo kurushaho gusigasira amateka ya Jenoside no guharanira ko itazongera ukundi.

Umuyobozi wa Rwanda Young Generation, Muhozi Joseph, yavuze ko n’ubwo bamwe mu banyamuryango bafite Jenoside yabaye batari mu Rwanda, nabo bashenguwe nayo akaba ariyo mpamvu bafashe ingamba zo gukumira icyasubiza Abanyarwanda mu icuraburindi, banagenera ubufasha butandukanye abagizweho ingaruka nayo.

Uru rubyiruko rwaremeye kandi umupfakazi witwa Kabaraza Speciose rumuha inka ndetse n’inkunga y’amafaranga azifashisha ashaka umusumba wayo.

Kabaraza Speciose yatangarije IGIHE ko yishimiye igikorwa cy’uru rubyiruko aho yagize ati “Ni ukuri uru rubyiruko Imana izarwiture kandi n’urundi rubyiruko ruzarwigireho kuko nabonye rufite umutima w’impuhwe”.

Yakomeje avuga kandi ko nyuma y’uko hari urubyiruko rwagize uruhare muri Jenoside, iyo abonye urubyiruko rukora ibikorwa by’ubwitange harimo no kuremera abagizwe incike na Jenoside bimuha icyizere ko ntawe uzongera kuzana amacakubiri mu banyarwanda.

Umuryango Rwanda Young Generation Forum uhuje urubyiruko rukora imirimo y’ubukorerabushake itandukanye. Ufasha mu gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge ndetse no kubigisha uburyo bwo kwizigama bamaze kugeza mu turere 26 bakorana n’amatsinda y’urubyiruko.

[email protected]
twitter:@mbonyinshutiI


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages