Ibi babitangaje mu gihe hirya no hino ku isi ndetse no mu Rwanda hakunze kumvikana ibikorwa by’iterabwoba ndetse akenshi ugasanga byitirirwa abayoboke b’idini ya Islamu dore ko ababikora baba biyita ko ari abayislamu.
Uru rubyiruko rumaze icyumweru ruhabwa amasomo n’urwego rwa Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bw’idini ya Islamu mu ntara y’Amajyaruguru .Ayo masomo arimo kurwanya ibiyobyabwenge ndetse n’icuruzwa ry’abantu.
Urubyiruko rw’idini ya Islamu rwari ruhagarariye abandi muri aya mahugurwa ruvuga ko ubu bumenyi rwungutse rugiye kubusangiza abandi ku buryo rwizeye ko ibi bikorwa bitazigera byongera kugaragara mu gihugu ukundi.
Nsangira Abdul, umunyeshuri wiga muri Arabie Saoudite uri kurangiza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) ku bumenyi bw’idini ya Islamu yavuze ko bagye gufasha urubyiruko kureba kure, bagendeye ku cyerecyekzo cy’igihugu.
Yagize ati “Tugomba kwereka urubyiruko icyerekezo cy’igihugu cyacu ndetse n’icy’idini ya Islamu tubafasha kureba kure kuko ubutagondwa ntabwo bwageza umuntu mu ijuru no ku buzima bwiza duhereye k’uwemera.”
Nsangira yakomeje asaba urundi rubyiruko kurushaho gukangukira gukora ibibateza imbere aho gukomeza kwijandika muri ibyo bikorwa by’ubuhezanguni.
Umuyobozi w’abayislamu mu ntara y’Amajyaruguru, Sheikh Ismail Sehf avuga ko basabye uru rubyiruko kuba intumwa nziza zizafasha guhindura abandi.
Yagize ati “Islam iri kure cyane y’ubutagondwa n’iterabwoba ku bw’ibyo bagomba kwigisha abandi ko ikiyobyabwenge ari ikizira bagomba kukigendera kure kandi bamenye ko ntaho biri mu kwemera kwa Islam.”
Ni ku nshuro ya kane ibikorwa nkibi byo guhugura urubyiruko rw’idini ya Islam kuri gahunda za Leta ndetse n’ibikorwa bibateza imbere bibaye.


















TANGA IGITEKEREZO